Mu Bwongereza: Abantu batatu baraye biciwe mu gitero cy’umuntu wari witwaje ibyuma.

UBUZIMA
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswe na MUTABAZI Fidele

Kuwa 21 Kamena 2020

Abantu batatu baraye bishwe abandi batatu nabo barakomereka cyane mu gitero cyakozwe n’umuntu wari witwaje ibyuma mu kabari ko mu mugi wa Reading, nk’uko bivugwa na polisi.

Umugabo w’imyaka 25 ukomoka muri uyu mugi niwe wafashwe, ubu arashinjwa ubwicanyi.

Icyo gitero cyabereye mu kabari kitwa Forbury Gardens muri uwo mugi wa Reading hafi saa saba zijoro ryakeye mu masaha yo mu Bwongereza aho abantu batatu bishwe batewe ibyuma.

Polisi ntago ifata icyo gitero nk’icy’iterabwoba, ariko abapolisi batangaje ko bizeye kuryanya iterabwoba iryo ari ryo ryose.

Amakuru aturuka mu nzego nkuru zishinzwe umutekano avuga ko uyu muntu yafashwe ubwo yageragezaga kwambuka muri Libya.

Umunyamakuru Daniel Sandford avuga ko yabwiwe ko uyu utatangajwe amazina wafashwe, ko yigeze gufungirwa muri gereza imwe yo mu Bwongereza ashinjwa icyaha gito, atari icyaha cyerekeranye n’iterabwoba.

Polisi irasaba buri wese waba yarafashe amwe mu mashusho ubwo icyo gitero cyabaga ko yayashyikiriza inzego zishinzwe umutekano, inasaba uwaba ayafite wese kutayashyira ku mbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kubaha agaciro no gudatera ubwoba imiryango yahaburiye ababo.

polisi kandi cyatangaje ko icyo gitero nta sano na hato gifitanye n’imyigaragambyo imaze igihe yo kwamagana irondaruhu rikorerwa abirabura riheruka kuba muri kano gace.

Laurence Wort umusore w’imyaka 20 yari yatemberereye mu muri uyu mugi wa Reading, yabwiye BBC dukrsha iyi nkuru ko we yari hafi muri metero icumi igihe icyo gitero cyatangiraga.

“Akabari kari kuzuye abantu bari batandukanye banywa inzoga, muri icyo gihe nibwo umuntu umwe yabinjiranye, avuga ibigambo bitumvikana, maze abiraramo abateragura ibyuma”

“Ubwo yateraga umwe mubari bahari icyuma mu ijosi maze akabona abantu bari aho benshi bari kwiruka nibwo nawe yahise yiruka”

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Priti Patel yanditse kurukuta rwe rwa Twitter aho yavuze ko ababajwe n’iyco gitero maze anasohora itangazo yihanangiriza ubwo bw’icanyi kuko bwakorewe inzirakarengane zari ziri kwishima hamwe n’imiryango yabo.

Icyo gitero cyabaye ku wa gatandatu isaha ya saa saba z’ijoro

Leave a Reply

Your email address will not be published.