Mu Bushinwa: Igishyika ni cyose ko Colonavirusi yafata indi ntera bundi bushya.

KORONAVIRUSI
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswe na MUTABAZI Fidele

Kuwa 14 Kamena 2020

Ubwoba ni bwose mu Mujyi wa Beijing nyuma y’uko agace kamwe kawo gashyizwe muri Guma mu rugo kamaze kugaragaramo abarwayi ba mbere ba Coronavirus mu minsi 50 yari ishize nta bwandu bushya.

Abantu 45 muri 517 bapimwe mu isoko rya Xinfadi basanzwemo Coronavirus, gusa muri aba bose nta n’umwe wagaragazaga ibimenyetso by’iyi ndwara.

Abarwayi 19 muri bashya babonetse higanjemo abarwayi baje mugihugu baturutse mu ngendo zo hanze y’igihugu mugihe 17 muri bo batuye mumugu wa Guangdong.

France 24 dukesha iyi nkuru yakomeje ivuga ko hahise hafatwa ingamba ko abaturage baho baguma mu ngo mu duce 11 duturanye n’iryo soko ndetse ko abakozi bagera ku bihumbi icumi baryo bagomba gupimwa.

Abayobozi kandi barashaka gupima buri muntu wese waba uherutse kugera muri iryo soko ndetse n’abatuye mu bice bihana imbibi naryo. Abo bantu banduye, nibo ba mbere bagaragaweho iki cyorezo mu minsi 50 ishize.

Iryo soko ni ryo rigemura 80% by’imboga n’inyama biribwa i Beijing. Ni mu gihe mu Bushinwa, abantu 4634 aribo bamaze guhitanwa n’iki cyorezo naho abanduye bakaba ari 83132.

Hari ubwoba ko hashobora kongera kuba ubukana bw’iki cyorezo mu gihugu nyuma y’uko hari hashize iminsi bisa n’aho cyahashijwe burundu.

Ubwandu bushya bwagaragaye mu isoko ry’imboga muri beijing

Leave a Reply

Your email address will not be published.