Min Dr Uwamariya Valentine arasaba abanyarwanda kudaha agaciro amatangazo abashuka

MURWANDA
Sangiza iyi nkuru abandi

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, arasaba abanyeshuri n’abanyarwanda muri rusange kudaha agaciro amatangazo acaracara ku mbuga nkoranyambaga agamije kubabeshya, mu gihe amashuri yegereje gufungura.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na RBA nyuma y’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yo kuwa 25 Nzeri 2020, byafashe imyanzuro irimo no kuba amashuri agiye kongera gufungura muri uku kwezi k’Ukwakira 2020.

Asubiza ikibazo umunyamakuru wa RBA yamubajije kirebana n’amatangazo acicikana yerekana ingengabihe y’amasomo, Minisitiri Dr Uwamariya  yasobanuye ko ibyo ari amarangamutima y’abantu no guhimba inyandiko bifashishije ibyo bo bifuza. Yagize ati”Abantu ntibakwiye kurambirwa. Amatangazo amenyesha abantu impinduka zabayeho azajya asohorwa ameze neza ndetse ariho umukono na kashe by’urwego rwayasohoye”.

Yakomeje avuga ko igihe hari ishuri cyangwa ikiciro runaka kigiye gukomorerwa, bizajya bitangazwa na Minisiteri y’Uburezi cyangwa ikigo kigiye gufungurwa kikamenyesha abanyeshuri bacyo.

Ku ikubitiro biteganyijwe ko amashuri azafungura haherewe ku mashuri makuru na za Kaminuza, gusa hakabanza gusuzumwa abo imyiteguro yabo irebana no kwirinda icyorezo cya coronavirus yifashe neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published.