Menya uko watsinda umujinya n’uburakari bukabije

UTUNTU N'UTUNDI
Sangiza iyi nkuru abandi

Mu mibereho ya muntu,ahura na byinshi bishobora kumubabaza no kumurakaza, bikaba bibi kurushaho noneho iyo adashobora guhangana n’uburakari bwe aho usanga yangije ibintu bimwegereye cyangwa agahutaza abantu bahuye bose bigahungabanya imibanire ye n’abandi.

Dore ingaruka z’uburakari n’umujinya ukabije:

Uburakari bukabije cyangwa umujinya mwinshi bishobora gutera ibibazo bitandukanye nk’indwara z’umutima, iz’umwijima, izifata impindura ndetse n’izifata mu buhumekero.

Ibi bishobora kandi gutera umuvuduko ukabije w’amaraso ndetse bikanatera kuribwa umutwe, kugira ibibazo by’uruhu, kubura ibitotsi, bishobora gutera umuntu kubabara munda, kugira ibibazo mu igogora, kugira agahinda gakabije no guhora uhangayitse, guturika udutsi tw’ubwonko ndetse no guhagarara k’umutima mu buryo butunguranye .

Uko wakwirinda uburakari cyangwa umujinya ukabije ntugire ibyo wangiza

Niba ufite uburakari cyangwa umujinya w’umuranduranzuzi, hunga gato ikintu cyangwa umuntu waguteye umujinya maze niwongera gutuza ubone gusubirayo.

Abantu bakwiye kumenya ko kurakara cyangwa kugira umujinya ari ibintu bisanzwe, bitewe n’ibyo umuntu yakorewe. Icyo umuntu asabwa ni ukwimenya, no guhangana n’amarangamutima ye akirinda kugira umujinya mubi watuma yangiza bikabangamira imibanire ye n’abandi.

Kuganiriza inshuti yawe wizeye ikibazo ufite,iyo wizeye ko ijya ikumva. Ushobora kumutekerereza icyakurakaje maze muri uko kubivugaho no kuganira nawe, ukaruhuka kandi nawe akaba yakugira inama  y’uko ukwiye kubyitwaramo.

Gukora siporo na byo birafasha cyane. Iyo umuntu akora siporo ku buryo buhoraho bigabanya stress kandi igendana n’umujinya n’ibindi nkawo. Ikindi muri uko kugabanya ibibazo, siporo izamura ibyishimo.

Gukora ibintu bikuruhura nko kwitekerezaho na byo birafasha cyane. Iyo ufashe umwanya ukitekerezaho, utangira kwiga ku buryo ubayeho ndetse n’uko ubana n’abandi, amakosa n’intege nke byawe ndetse ukaba wamenya ibyakubabaje n’isoko yabyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.