Menya uko wakwirinda indwara y’umwijima

UBUZIMA
Sangiza iyi nkuru abandi

Indwara y’umwijima(Hépatite B),ni indwara mbi cyane kandi ihangayikishije abantu, ikunda gufata umwijima maze ikawubuza gukora neza. Iyi ndwara iyo irengeje amezi atandatu ishobora kuba ikigugu, ikaba yatera kanseri y’umwijima cyangwa urushwima ndetse ishobora gutera urupfu.

Mu bushakashatsi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima(RBC), byagaragaye ko Hépatite B na C ziri mu ndwara z’ibyorezo zikurikira SIDA mu guhangayikisha abantu. Ku isi hose abagera kuri miliyoni 1,5 bapfa buri mwaka bazize n’indwara z’umwijima.

Ibimenyetso bya Hépatite B

Ibimenyetso by’indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa B bigenda byiyongera bikanatandukana bitewe n’igihe umurwayi ayimaranye, ari nako ikura ndetse igenda yangiza uturemangingo tugize ibice by’umwijima. Ibi bimenyetso bikunze kugaragara hagati y’ukwezi kumwe n’amezi ane umuntu ayanduye.

Ibimenyetso byayo birimo umuriro, kugira isesemi no kuruka, inkari zijya kuba umuhondo, uruhu rujya kuba umuhondo, kubabara mu nda, gucika intege cyane, kubabara mu ngingo no kubura ubushake bwo kurya.

Ibyagufasha kwirinda iyi ndwara

Bitewe nuko Hépatite B yandurira mu maraso, ni byiza kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, kwirinda gutizanya ibikoresho bikomeretsa nk’inzembe n’ibindi no kwirinda gutanga amaraso niba warayanduye.

Ikindi ni ngombwa kwirinda ko amatembabuzi y’umuntu n’ayundi byahura kuko nabyo byayitera; ababyeyi batwite na bo basabwa kubyarira kwa muganga.

Ku rundi ruhande, Hépatite C nubwo hari ibyo ihuriyeho na Hépatite B,  ni mbi cyane kuko n’ibimenyetso byayo bitinda kugara kugeza ubwo ibaye ikigugu(chronique). Uko igenda ikura cyane, ishobora gutera urushwima, kanseri ndetse n’ibibazo by’igifu bishobora kuba byatera n’urupfu. Ikindi giteye inkeke ni uko nta rukingo igira; gusa iravurwa igakira n’ubwo hari igihe bisaba ko habaho guhabwa umwijima ku murwayi.

Ku batarayandura, iyi ndwara ifite urukingo. Niba kandi wumva ufite ibimenyetso, jya kwipimisha nibayigusangamo baguhe imiti. Iyo umuntu afata imiti ya Hépatite B, asabwa kwirinda kunywa inzoga n’itabi, kurya amavuta menshi kuko binaniza umwijima, abujijwe kandi gufata imiti ishobora kuwunaniza, ndetse asabwa gufata indyo yuzuye.

Ivomo:www.bazamuganga.org

Leave a Reply

Your email address will not be published.