Menya byinshi kuri Google Translation y’ikinyarwanda kugeza ubu idakora neza

IKORANABUHANGA
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswe na MUTABAZI Fidele

Kuwa 28 Kamena 2020

Ikigo cy’ikoranabuhanga cya Google kimaze amezi agera kuri ane cyemeje ko  indimi eshanu zirimo Ikinyarwanda, zizajya ziboneka muri serivisi yacyo isemura indimi, Google Translate.

Ni uburyo bwaje bwitezweho gukemura ibibazo bya rubanda rukeneye kubona ibintu mu Kinyarwanda, cyangwa kuvana amagambo mu Kinyarwanda agashyirwa mu rurimi runaka ruboneka muri Google Translate.

Nubwo yabyemeje ariko kugeza ubu abantu benshi batangiye batangaza ko bari gukoresha ubu buryo ariko ibisubizo bitangwa bikaza bihabanye n’ubusobanuro bashakaga kubona dore ko hari n’abemeza ko ntaho bihuriye n’ukuri.

Buri wese ugerageje gukoresha Google Translate y’Ikinyarwanda agishyira mu z’indi ndimi z’amahanga, iyo ashyizemo ijambo yifuza bimwe birakunda, ibindi bikaza bijya gusa n’ukuri, ibindi byo bikaza ntaho bihuriye.

Ibi byatumye benshi babigira urwamenyo, bagaragaza ko barikubeshwa cyane mu busobanuro bariguhabwa.

Hagati aho nk’igikorwa kimaze amezi ane gitangijwe, kigenda kivugururwa umunsi k’uwundi biturutse ku bufatanye bw’abakoresha iyo serivise kugeza igihe ikibazo cy’amagambo make kizakemukira.

Gukoresha porogaramu zigendanwa: Ingamba zo kuzamura ubucuruzi bwa mobile

Google Translate ni sisiteme( System) ihora yikosora,uretse n’Ikinyarwanda na zimwe mu ndimi zimaze zikoreshwa muri iyi serivise nk’Igifaransa n’Icyongereza, na byo byagiye bisobanuka gake gake kugeza bishobotse.

Menya uruhare rwawe mu kunoza iki gikorwa cyiza ku bakenera gusenurirwa nu kinyarwanda.

Nk’ururimi rushya rwinjiye muri iyi sisiteme mu gihe gito, abantu bashobora kwihuza bagafatanya na Google gukusanya amagambo atandukanye mu rurimi rwabo bikarushaho gusobanuka.

Buri uko ubu bufatanye bugenda bukorwa ni nako Google yunguka amagambo menshi, mu gihe usabye ubusobanuro bukaza uko ubukeneye.

Kanda kuri iyi link umenye uburyo wafatanya n’abandi kongera amagambo

http://shorturl.at/oQTU7

Izi ndimi uko ari eshanu zongerewe muri serivise ya Google Translate, zatumye ishobora gukoresha indimi zigera ku 108.

Hongewemo, Ikinyarwanda, Odia (ruvugwa mu Buhinde), Tatar (ruvugwa mu bice bimwe by’u Burusiya, Ukraine na Uzbekistan), Turkmen (muri Turkmenistan) na Uyghur (ruvugwa muri Aziya yo hagati no mu Bushinwa).

Google Translate ni uburyo bwifashishwa n’abantu benshi, gusa ntabwo ibisubizo itanga mu isemura biba byizewe 100%.

Rumwe mu rugero rw’a google translate y’ikinyarwanda,

Leave a Reply

Your email address will not be published.