Me Uwizeyimana Evode agarutse muri Politiki ari Umusenateri

MURWANDA POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2005, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 80, Perezida Kagame yashyize mu myanya Abasenateri bane bashya barimo Me Evode Uwizeyimana.

Me Evode wagizwe Umusenateri yegujwe ku mpamvu zirimo igitutu cy’abakoresha imbuga nkoranyambaga, banenze ihohotera yemeye ko yakoreye umugore ushinzwe umutekano ku nzu iri mu mujyi wa Kigali, akanabisabira imbabazi.

Uwizeyimana, ni umunyapolitiki utavugwaho rumwe kuko mbere ya 2016 yumvikanye kenshi anenga ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi akoresheje amagambo akarishye,nyuma aza kuvuga ko yahindutse.

Ku itangazo rimuha uyu mwanya ryashyizwe kuri Twitter, yahise asubiza ashimira Perezida Paul Kagame “ku cyizere gishya” yamugiriye. Yagize ati: “Nyakubahwa, mfite imbaraga nyinshi, ubudahemuka, ishema kandi niteguye gukorera igihugu cyacu munsi y’ubuyobozi bwawe”.

Nyuma y’iri tangazo, ku mbuga nkoranyambaga abantu batandukanye bari kugaruka cyane kuri Uwizeyimana, bamwe bishimiye kumuha ikaze abandi banenga ko agaruwe.

Itangazo rya Minisitiri w’intebe rivuga ko abandi bantu batatu bagizwe abasenateri, abo barimo Jean Pierre Dusingizemungu ukuriye ishyirahamwe ry’abarokotse jenoside IBUKA, Kanziza Epiphanie na Twahirwa André.

Me Uwizeyimana Wvode yinjiye muri guverinoma mu 2016 ubwo hashyirwagaho umwanya utari uriho mbere w’u
Umunyamabanga wa leta ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko, nyuma y’imyaka 2 agarutse mu Rwanda.

Kuri ubu, Sena y’u Rwanda ibamo abasenateri 26 aho Perezida aba yemerewe n’Itegeko gushyiraho umunani muri muri aba yihitiyemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.