Yanditswe na MUTABAZI Fidele
Kuwa 23 Kamena 2020
Sky Sport dukesha iyi nkuru imaze gutangaza ko Scott McTominay kugeza ubu azaguma gukinira Manchester United kugeza mu kwezi kwa Kamena 2025, nyuma y’uko bagiranye asezerano mashya azamara imyaka itanu.
Uyu mukinnyi w’imyaka 23, nyuma yo gusinya amasezerano mashya yagize icyo atangaza, aho yavuze ko yiyumvisha ibyo buri wese atekereza muri kano kanya kandi ko yishimiye kuba yongereye amasezerano ndetse ko yishimiye no gukomeza gukinira iyi kipe ye.
Yagize ati:“ Muri buri kimwe nzi ni united kandi nizeye n’umutima wange wose ndetse n’urukundo ko ibyishimo byange birangwa no kuba ndi gukinira ikipe ya Manchester united, ikindi ni uko nzitangira united kugeza igihe nzaba ntacyambaye umwambaro wayo, ikindi ndashimira umunyamabanga mukuru w’iyi kipe kubw’ikizere akomeje kungirira ndetse na buri muntu wese ubarizwa mu ikipe wamfashije kugera aho ngeze ubu muri united”.
” Ikindi ni uko nkomeje gufasha ikipe yange ngo turangize iyi shampiona n’imbaraga ndetse n’ikizere mu kugera ku ntego zacu twiyemeje nka united”.
Ibi byabaye mbere y’uko iyi kipe ya Manchester United iri kwitegura umukino uzayihuza na Sheffild united f.c kuri uyu wagatatu tariki ya 24 Kamena 2020.

