Manchester city: Raheem Sterling arakangurira isi kurwanya irondaruhu ry’ibasiye abirabura.

IMIKINO
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswe na MUTABAZI Fidele

Kuwa 17 Kamena 2020

Uyu mukinnyi wa Manchester city yabikoreye ku ikoranabuhanga ry’amashusho ko yifatanyije n’amahanga kwamagana irondaruhu rikomeje kugaragara rikorerwa abirabura. Ibi abifatanyijemo na Kevin De Bruyne, Vincent company na Lucy Bronze aho bahamagaza za leta gufatanya kurwanya iki kibazo cyane cyane mubuyobozi bw’amakipe bigenda bigaragaramo.

Ibi byabaye ubwo uyu mukinnyi hamwe nabagenzi be bakoraga ubukangurambaga hifashishijwe amashusho aho bari bafite insanganyamatsiko igira iti :”Hakenewe impinduka kandi nonaha”, ibi akaba abifatanyijemo nabandi bakinnyi bazwi cyane muri premier league nka Kevin the Bruyne, Jordan Henderson hamwe na Lucy Bronze.

Mu cyumweru gishize Ikinyamakuru, The Daily Teregraph giherutse gutangaza ko bigaragara cyane no mumakipe akomeye aho usanga ntabirabura bayobora inzego zikomeye za siporo.

Bagize bati:” Ntamuyobozi n’umwe ufite inshingano zikomeye w’umwirabura dore ko abagera kuri 92% mubayobora muri premier league ndetse nandi makipe atandukanye kuko abagera kuri 3% bashinzwe amafaranga mu makipe ni abirabura mugihe abagera kuri 64% ntanakimwe bayobora.

Raheem Sterling bivugwa ko akimara kubona ibyatangajwe byamubabaje cyane maze we na kapeteni we Kevin The Bryne, madame lucy Bronze ushinzwe ububanyenamahanga mubwongereza, Jordan Henderson ukinira Liverpool ndetse na David Alaba ukinira Bayern Munichi bakora video yamagana irondaruhu hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ibi bije bikurikira ubukangurambaga bwakozwe na mugenzi we ukinira ikipe ya Manchester United Marcus Rashord bwasabaga ubuyobozi bwa Leta y’ubwongereza gufasha abana batishoboye kubona ibyo kurya bari ku ishuri ubwo yatangaga amapawundi agera kuri miliyoni 120.

Sterling yigeze kugaragara mu mugi rwagati mu bwongereza, akora ikiganiro mpaka ku irondaruhu mumyaka ishize arwanya ihohoterwa ryakorerwaga abakinnyi b’abirabura kukibuga cya Stamford Bridge.

Aha Manchester city yari iri gukina na Liverpool
Raheem Sterling ari kwishimira igitego batsinze hamwe na Kevin De Bruyne usigaye ari Kapiteni wabo muri city.

Leave a Reply

Your email address will not be published.