Manchester City: Pep Guardiola yavuze ko bakwiye gusabwa imbabazi nyuma y’icyasha batewe.

IMIKINO
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswe na MUTABAZI Fidele

Kuwa 14 Nyakanga 2020

Pep Guardiola Yavuze ko we n’ikipe ye ya Manchester City bakwiye gusabwa imbabazi nyuma y’uko urukiko rwa CAS rubakuriyeho ibihano bari bahawe bwo kutitabira amarushanwa y’ibikombe by’iburayi.

Kuri uyu wa mbere ushize nibwo urukiko rwa CAS rwakuyeho ibihano byose byari byafatiwe iyi kipe.

Guardiola yemera ko hari ibihuha bigiye bitandukanye byagiye bituruka mu makipe atandukanye gusa nyuma y’uko CAS ibagize abere ubu bakwiye gusabwa imbabazi na UEFA.

“Nidukora ikintu kibi tuzabyemera ariko dufite n’uburenganzira bwo kwivugira mu gihe turengana”. Nkuko byavuzwe n’uwabunganiraga mu mategeko.

Ati:”ejo byari ibyishimo kuri twe kuko twe twakinnye twubahirije itegeko rivuga ko ikipe igomba gusohora amafaranga make kurusha ayo yinjije bizwi nka (financial fair play) kuri buri kipe ikina ku mugabane w’uburayi”. “abantu bagiye bavuga ko twibye ndetse turanabeshya kuko ntakuri na kumwe kwari kurimo”.

“Ntago tuzongera gusaba uburenganzira ahubwo tugomba kugaragaza ibyo dushoboye kuko turabishoboye kandi turabiharanira gukina Champions League ni muze tuge mu kibuga ubundi nidutsindwa twemera kandi nzafatanya n’abo dukorana ubundi tubashimire”.



Yakomeje agira ati:”Mugomba kubyemera kuko ntimutabyemera mugerageze kutwegera cyangwa mwegere ibiro byacu musabe imbabazi ubundi muze twigaragaze mu kibuga”.

“Twasohoye amafaranga menshi nk’andi makipe kuko iyo bitaba bityo twari kuba twahanwe, none ntitwahanwe kuberako twubahirije amabwiriza yagenwe”.

Leave a Reply

Your email address will not be published.