Manchester city: Guardiola yavuze isomo baraye bahaye Liverpool ryari rikwiye.

IMIKINO
Sangiza iyi nkuru abandi

Kuwa 3 Nyakanga 2020

Umunsi wo kwishimira igikombe kuri Liverpool wahungabanyijwe nimvura y’ibitego batsinzwe na Manchester city.

Nkuko byatangajwe ko mu cyumweru gishize ko Liverpool itwaye igikombe cya shampiona mugihe bari bamaze imyaka 30 yose batagiheruka, mu ijoro ryakeye iyi kipe yahahuriye n’uruva gusenya itsindwa ibitego 4-0 na mukeba Manchester city.

Ibi byabaye nyuma y’uko iyi kippe ya Liverpool yari yahawe icyubahiro ikomerwa amashyi na mukeba wayo maze iyikubita ahababaza iyitsinda ibitego bine kubusa (4-0) byatsinzwe n’abakinnyi batandukanye aribo,Kevin de Bruyne wafunguye amazamu,Phil Foden,Raheem Sterling,Alex Oxlade-Chamberlain yatsinze icya nyuma ubwo Sterling yari yateje igitutu mukeba.

Mubyo Jurgen Klopp yatangarije Sky sports, yabuze ko iyi kipe ya Liverpool yaje mu mutwe hashyushye kuko iyo ikipe iyo ariyo yose igiye gukina na City iba ifite ibibazo bikomeye cyane.

Yongeyeho ko baje gukina batashyize ibitekerezo byose kuri uyu mukino ariko ikipe ye ntako itagize ngo yitware neza, dore ko bakinaga n’ikipe yatwaye igikombe.

Raheem Srerling atsinze icya 3

Leave a Reply

Your email address will not be published.