Man City: Guardiola yatangaje ko we n’ikipe ye bazaha icyubahiro Liverpool

IMIKINO
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswe na MUTABAZI Fidele

Kuwa 28 Kamena 2020

Umutoza wa Manchester city ( Pep Guardiola ) avuga ko abakinnyi b’ikipe ye bazaha icyubahiro Liverpool iherutse kwegukana igikombe cya Premier League, ubwo bazaba bayakiriye mu mukino uzabera ku kibuga Etihad Stadium ku wa kane.

Uzaba ari wo mukino wa mbere Liverpool ikinnye nyuma yaho imyaka 30 yari imaze itegereje icyo gikombe irangiye ubwo City yatsindwaga na Chelsea ibitego 2 – 1 ku wa kane w’iki cyumweru, ku kibuga Stamford Bridge cya Chelsea.

Umutoza Guardiola yagize ati: “Birumvikana ko tuzabagaragira mu cyubahiro”.

“Tuzasuhuza Liverpool mu buryo butangaje, ubwo izaba ije mu nzu yacu. Tuzabikora kuko barabikwiye”.

Hagati aho, Guardiola yongeye kwanga kuvuga niba afite ubushake bwo kongera amasezerano ya kontaro yo gutoza City ubwo azaba arangiye mu mwaka utaha wa 2021.

Icyo gihe, azaba amaze imyaka itanu mu mujyi wa Manchester, igihe kiruta icyo yamaze atoza Barcelona, kandi hari guhwihwiswa ko ashobora kuzashaka kugeragereza n’ahandi.

Avuga mbere y’umukino wo kuri iki cyumweru wa kimwe cya kane cy’igikombe cya FA Cup ubera ku kibuga cy’ikipe ya Newcastle, Guardiola yagize ati:

“Nyotewe cyane n’iki gice cya shampiyona y’uyu mwaka n’iyo mu mwaka utaha, nyuma yaho tuzareba [igikurikiraho]”.

“Nejejwe cyane no kuba muri iyi kipe. Ntabwo nshaka gutekereza cyane ku bintu biri kure cyane”.

Ikipe yamaze kwibikaho igikombe cya shampiona ya premier league 2019-2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published.