Madame Jeanette KAGAME Yagize icyo asaba abanyaRwanda kuri uyumunsi mpuzamahanga w’umuryango

KORONAVIRUSI POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Kuri uyumunsi mpuzamahanga w’umuryango, Madame wa Perezida wa Repubulika, Madame Jeanette KAGAME Yasabye abaturarwanda guhangana n’icyorezo cya KoronaVirusi bifashishije Umuryango ndetse no kurushaho kubaka umuryango utekanye

Madame Kagame yavuzeko mubihe biteye urujijo nk’icyorezo cya KoronaVirusi, umuryango ariyo soko y’ingufu z’abawugize , ni kuri uyumunsi nanone uRwanda rw’ifatanyije n’isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umuryango , Madame Jeanette Kagame yanditse inyandiko ivuga k’umuryango n’uruhare rwawo muguhangana n’ibibazo , yashimangiye kandi ko iyo usubije amaso inyuma ukareba intambwe igihugu cyimaze gutera muguhashya icyorezo cya Koronavirusi , ndetse no guhangana n’ingaruka zacyo k’ubuzima bwa burimuntu ngo ko ntakindi umuntu yakora cyitari ugushima kandi bizanakomeza

Madame Jeanette Kagame kandi yavuzeko iyinzira igihugu cyyahisemo yo kurwanya icyi cyorezo igomba kugendana n’inshingano buriwese afite yo kuyikomeza no kumvisha iteka akamaro ifitiye a buriwese. Buriwese agomba kwita kukintu kingenzi kizageza igihugu kuntsinzi aricyo kwitararika . iyi nyandiko iravuga ko murwanda gahunda ya guma murugo yatumye benshi bakorera mungo zabo ndetse n’amashuli azongera gufungura mukwezi kwa kenda, bityo kumenya umwanya umuntu agenera akazi n’izindi nshingano murugo bigomba kuza imbere ariko n’ibisanzwe ntabwo byoroshye , ariko bikaba binarushaho iyo bigomba gukorerwa ahantu hamwe , yongeye kandi asaba abantu gutekereza kumahirwe bafite yo kongera ubusabane ,mumiryango yabo, yasabye ko uyumwanya wakoreshwa na buriwese mugukina, mukurera no kwigisha ndetse no gusangizanya inkuru zitandukanye hagati y’abakuru n’abato mumiryango, no kurushaho guteza imbere umuryango nk’isoko cyangwa se isoko y’imibereho .

Leave a Reply

Your email address will not be published.