Uwahoze ari Umuyobozi Mukuru w’ikipe APR FC,Lt.Gen.Jacques Musemakweli,yaraye yitabye Imana mu ijoro ryo kuwa Kane rishyira uyu wa Gatanu azize uburwayi.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda,Lt.Col.Ronald Rwivanga,yemeje iby’aya makuru aho yagize ati”Ni byo. Yitabye Imana mu masaha ya nijoro”.
Lt.Gen.Jacques Musemakweli kuri ubu wakoraga akazi ke nk’Umugenzuzi Mukutu mu gisirikare cy’u Rwanda(RDF),yabaye umugaba w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka kuva muri Gashyantare 2016 kugeza muri Mata 2019.
Lt.Gen.Musemakweli yanayoboye umutwe w’ingabo zirinda abayobozi bakuru,ayobora urwego rwa Gisirikare rushinzwe iperereza,ishami rishinzwe guhuza igisirikare n’abaturage n’izindi nzego zitandukanye mu gisirikare cy’u Rwanda.
Isaha iyo igeze umuntu wese aragenda, RIP