Yanditswe na MUTABAZI Fidele
Kuwa 27 Kamena 2020
Ku wa kane w’iki cyumweru, Liverpool yegukanye igikombe gikomeye cya shampiyona ya Premier League bibayeho hashize imyaka 30 kuva mu mwaka wa 1990 ubwo yagiherukaga, ndetse buba n’ubwa mbere na mbere kuva igikombe cya Premier League cyatangira gukinirwa mu 1992.
Kandi ibyo byagizwemo uruhare rukomeye n’abakinnyi b’ingenzi bakomoka muri Afurika muri ubu buryo:
Mo Salah

Uyu rutahizamu ukomoka mu Misiri yahindutse nk’intwari ku kibuga Anfield cya Liverpool kuva mu mwaka we wa mbere muri iyi kipe mu 2017.
Mo Salah wabaye uwa kabiri mu gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona uyu mwaka – ibitego 17, yatsinze igitego cy’ingenzi mu ntsinzi y’ingenzi cyane y’ibitego 3 -1 batsinze Manchester City mu kwezi kwa cumi na kumwe mu mwaka ushize.
Sadio Mané

Mané yarigaragaje yerekana ukuntu ari ingirakamaro cyo kimwe na mugenzi we ukomoka mu Misiri.
Ni Mané watsinze igitego cya gatatu muri ya ntsinzi y’ingenzi cyane batsinda Manchester City – icyo gihe cyari icya 16 amaze gutsindira ku kibuga Anfield mu mwaka wa 2019 – hashize iminota itanu igice cya kabiri gitagiye, ku ikosa ry’umunyezamu Claudio Bravo.
Ariko, mu mikino nk’ibiri yabanjirije uwo, harimo nk’uwa Aston Villa ku itariki ya 2 y’ukwa cumi na kumwe umwaka ushize, bishoboka ko Mané ari bwo yagize uruhare rudasubirwaho mu rugendo rwo kwegukana igikombe cy’uyu mwaka.
Naby Keïta

Uyu mukinnyi wo hagati ukomoka muri Guinée-Conakry yatsindiye Liverpool igitego kimwe gusa muri shampiyona, mu bitego 3 – 0 byari bimaze kuba akamenyero batsinze Bournemouth, ahanini akaba yaragize uruhare rwo gukinisha bagenzi be abaha imipira mu mwaka wa 2019/2020.
Umutoza Jurgen Klopp yarigengesereye mu gukoresha ikipe ye azigama uko ashoboye kose abakinnyi babanza mu kibuga, ari nako ashaka kwegukana igikombe cy’isi cy’amakipe y’ama-clubs. Nuko rero Keïta ariyambazwa – kandi yitwara neza.
Yatsinze igitego mu mukino n’ikipe ya Monterrey yo muri Mexico muri kimwe cya kabiri, aza no gukina iminota 100 mu bushyuhe bwo hejuru mu mukino wa nyuma wayihuje na Flamengo yo muri Brazil, aza gusimbuzwa mu minota y’inyongera y’uwo mukino Liverpool yatsinze ikegukana igikombe.
Joël Matip

Uyu myugariro ukomoka muri Cameroun na we ni umwe mu bafashije bagenzi be muri Liverpool – agakora uko ashoboye kose mu kuguma mu mutima w’abakabiri (ba myugariro) afatanyije na Virgil van Dyke n’undi musore ufite impano iri gukura neza, Joe Gomez.
Kubera ukwiyongera ko guhatanira umwanya wo kubanza mu kibuga guturutse no kuri Dejan Lovren, amahirwe ya Matip yo kubanza mu kibuga yaragabanutse – ariko n’ubundi yabashije gukinira Liverpool imikino icyenda yose hamwe.
Ndetse yinjije igitego cya mbere cya Liverpool, mu ntangiriro ya shampiyona, muri 3 -1 batsinze Arsenal – umukino washyize ku karubanda icyuho kiri hagati y’ayo makipe yombi.
Divock Origi

Ni byo koko Origi akinira ikipe y’igihugu y’Ububiligi – ariko, se umubyara yari Mike, Umunya-Kenya na we wamamaye mu gukina umupira w’amaguru. Rero Origi nta wabura kumwongera kuri uru rutonde.
Mbere yuko umwaka w’imikino utangira, Origi yashyize umukono ku masezerano mashya y’igihe kirekire yo gukinira Liverpool.
Yakunze gukina nk’umusimbura, ariko ntibimubuze gutsinda ibitego by’ingenzi – harimo bibiri yatsinze mucyeba Everton mu mukino w’amahari (derby) wa mbere wahuje ayo makipe Liverpool igatsinda 5 – 2.
