Leroy Sane: Wakiniraga Manchester city yamaze kwigira mu ikipe ya Bayern Munich

IMIKINO
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswe na MUTABAZI Fidele

Kuwa 1 Nyakanga 2020

Uyu mukinnyi ukiri muto yasinye amasezerano y’imyaka itanu yose mu ikipe ya Bayern Munich nyuma y’uko yanze kongera kusinyira Man City kuri Miliyoni 54,800 y’amapawundi.

Pep Guardiola utoza Manchester city yashimiye uyu mukinnyi cyane kugihe cyose yamaze muri iyi kipe no kumwifuriza ihirwe ryo gutera imbere aho agiye.

Uyu mukinnyi mpuzamahanga w’umudage yamaze gusinya kontara y’imyaka itanu aho agiye kujya akina shampiona ya Bundesliga nyuma yo kuva muri shampiyona ya Premier league.

Guardiola yavuze ko uyu mujkinnyi n’ubwo hasigaye gato, asa n’uwamaze kugera mu ikipe ya Buyern Munich. “Tumwifurije guhirwa kandi tunamushimira imyaka yose twabanye no kuzahaha akaronka”.

Akomeza agira ati:”Birababaje ariko buri wese agira amahitamo ye yashatse kugenda kandi akwiye iterambere mu rugendo rwe rusha nibyo tumwifurije”.

Ati:” Nakifuje ko aguma mu ikipe yacu ariko yahisemo kugenda kuberako ariho abona azagirira ibyishimo mu ikipe nziza ya Buyern”.

umukinnyi mpuzamahanga w’umudage yamaze gusinya contara y’imyaka itanu na ikipe ya Buyern Munich

Leave a Reply

Your email address will not be published.