LAF igiye kujya yunganira mu mategeko Abanyamakuru ku buntu

MURWANDA
Sangiza iyi nkuru abandi

Kuwa 25 Kamena 2020

LAF (ihuriro ry’imiryango itanga Ubufasha mu by’amategeko) hamwe n’Urwego rw’abanyamakuru mu Rwanda (RMC) basinye amasezerano y’ubufutanye azafasha mu guteza imbere umwuga w’itangazamakuru n’ubwisanzure bwawo, harimo no guhabwa ubwunganizi mu nkiko igihe bahuye n’ikirego gifitanye isano n’akazi, nta kiguzi.

Aya masezerano y’imyaka itatu yashyizweho umukono n’impande zombi tariki ya 25 Kamena, azafasha abanyamakuru kandi kubona inama n’amahugurwa mu bijyanye n’amategeko.

Mu muhango wo gusinya aya masezerano, Umuyobozi nshingwabikorwa wa LAF, Me Kananga Andrews yavuze ko bahisemo gufatanya n’abanyamakuru mu bijyanye n’amategeko kuko bababona nk’abantu bafite uruhare rukomeye mu guharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Yagize ati “Tuzunganira abanyamakuru mu bijyanye n’amategeko kandi tubahugure ku kintu kijyanye n’amategeko abagenga, agenga igihugu muri rusange kuko bakora akazi keza cyane, muradufasha, abanyamakuru tubabona nk’abantu b’ingenzi mu guharanira uburenganzira bwa muntu… abanyamakuru rwose ni abantu bakora akazi keza cyane.”

Kananga avuga ko ubu bufatanye na RMC buzajya butuma umunyamakuru ahabwa inama z’amategeko ku nkuru agiye gukora, cyane ko hari igihe bagwa mu cyaha kubera kutamenya icyo amategeko avuga.

Barore Cleophas yasabye abanyamakuru kutagwa mu byaha bitwaje ko babonye ubutabera ku buntu

Yakomeje ati “Ushobora kutwifashisha ukavuga uti ariko ko ngiye gutangaza inkuru, hari amategeko avuga ibi n’ibi, murumva ninyitangaza hari aho nzaba nyuranyije n’itegeko, hari ingaruka byangiraho? Twe tukubwire tuti ’ibyo amategeko ateganya ni ibi’, ubimenye noneho uhitemo kuba wayitangaza cyangwa utayitangaza.”

Umuyobozi wa RMC, Barore Cleophas yavuze ko aya masezerano aje gushyira mu nzira z’amategeko ibikorwa uru rwego rwari rusanzwe rufashwamwo na LAF, bikazafasha abanyamakuru bagonganye n’amategeko kumva batekanye.

Kananga uyobora LAF avuga ko abanyamakuru bazajya bahabwa inama zibafasha gukora akazi neza batagonganye n’amategeko

LAF imaze ikora ibikorwa byo kunganira abanyamakuru ku buntu ariko nta masezerano yari ifitanye na RMC, muri batandatu yunganiye bane baratsinze, izindi manza ebyiri zirimo abanyamakuru bane zikaba zikiburanwa ni inkiko.

Aya masezerano yashyizweho umukono na RAF na RMC azafasha abanyamakuru kubona ubutabera ku buntu.

Umuyobozi wa RMC, Barore Cleophas yasabye abanyamakuru kutagwa mu byaha kubera kumva ko bazabona ababunganira ku buntuUmuyobozi nshingwabikorwa wa LAF, Me Kananga Andrews avuga ko abanyamakuru bazajya bahabwa inama zibafasha gukora akazi neza batagonganye n’amategeko akazamara imyaka itatu

Aya masezerano azamara imyaka itatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published.