Kwibuka26: Uko gahunda yo kwibuka Genocide yakorewe abatutsi muri mata 1994 kunshuro ya 26 iteye

Kwibuka MURWANDA
Sangiza iyi nkuru abandi

Mw’itangazo ryashyizwe kumugaragaro na Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside m’u Rwanda (CNLG). riragira riti:

Hashingiwe kumabwiriza ya Guverinoma y’u Rwanda yo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi;

Hashingiwe kucyemezo cy’inama y’abaminisitiri idasanzwe yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, igafata icyemezo cyo gukomeza ingamba zo gukumira icyorezo cya koronavirusi, yongereye igihe cyo gukurikiza izo ngamba ho iminsi cumi n’itanu (15), kikaba kizageza taliki ya 19 Mata 2020, saa tanu na mirongo itanu n’ikenda z’ijoro (23:59);

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) iributsa ko, nkuko yakomeje kubitangaza ibikorwa byo kwibuka26 jenoside yakorewe Abatutsi bizakorwa hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya koronavirusi, hakaba habaye impinduka ebyiri (2) ku mabwiriza ya CNLG yo kwibuka26 Jenoside yakorewe Abatutsi yatanzwe kuwa 29 werurwe 2020:

  1. Igikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’icyunamo mu Turere, kuwa 07 Mata 2020 mu gitondo, cyari giteganyijwe no gukorwa n’itsinda rito ntikizaba. Abaturage bose bazakora ibikorwa byo kwibuka bari mungo zabo bifashishije itangazamakuru rya radiyo, televiziyo n’imbuga nkoranyambaga,bakurikire igikorwa gitangiza icyunamo kizabera k’urwibutso rwa Kigali kugisozi,kizakurikirwa n’ijambo nyamukuru ry’uwo munsi;
  2. Igikorwa cyo gusoza icyumweru cy’icyunamo cyari giteganyijwe kubera ku rwibutso rwa Rebero mukarere ka kicukiro ,ku wa 13 mata 2020, mugitondo ntikizaba

Tuributsa ko gahunda zihariye z’ibikorwa byo Kwibuka26 Jenoside yakorewe Abatutsi bizanyuzwa kuri za radiyo, televiziyo, n’imbuga nkoranyambaga buri munsi mu cyumweru cy’icyunamo guhera taliki ya 07 kugeza taliki 13 mata 2020. kugirango zifashe abaturage kwibuka bari mungo zabo. ibisobanuro birambuye bizatangwa mu kiganiro kizanyuzwa kuri Radiyo Rwanda na Radiyo z’abaturage ku cyumweru taliki 05 mata 2020 kuva saa taatu za mugitondo kugeza saa tanu.

Twibuke Twiyubaka twubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya koronavirusi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.