kubera amagambo y’irondaruhu yavuze ku ngagi yasanzwe yishwe “Umudage ukorera mu Rwanda yikomwe”.

MURWANDA
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswe na MUTABAZI Fidele

Kuwa 21 Kamena 2020

Tariki ya 12 Kamena 2020 nibwo byamenyekanye ko ingagi yari izwi ku kazina ka ‘Rafiki’ yasanzwe muri Pariki ya Bwindi yapfuye nyuma y’igihe ishakishwa kuko yaburiwe irengero tariki ya 1 Kamena.

Iperereza ryakozwe ryerekanye ko ‘Rafiki’ yishwe itewe ikintu gisongoye, byemezwa ko yaba yarazize ba rushimusi.

Ikigo cya Uganda gishinzwe Inyamaswa, UWA, cyatangaje ko abagabo bane bafashwe nyuma yo gusanganwa ibikoresho byifashishwa mu buhigi ndetse bakiyemerera ko bari basanzwe ari abahigi b’inyamaswa nto, bakaba aribo bishe ‘Rafiki’ mu rwego rwo kwirwanaho.

Inkuru ku rupfu rwa Rafiki, ingagi yafatwaga nk’umukuru w’umuryango ubarizwamo izindi 17 yakozwe na BBC. Mu bitekerezo byayishyizweho ku rukuta rwayo rwa Facebook, harimo n’icya Bastian Schmitz, Umudage uyobora Soy Restaurant ikorera ku Kimihurura.

Yagize ati ‘‘Ubu birababaje cyane. Reka turebe imyigaragambyo igiye kuba kubera iyi.’’

Aya magambo yayatangaje mu gihe abatari bake ku Isi bahuje imbaraga mu kwamagana ihohoterwa rikorerwa abirabura, rimwe na rimwe bikabaviramo gupfa.

Hari abagaragaje ko yashatse gushimangira iby’abasanisha abirabura n’ingagi cyangwa bakibaza uko ingagi zishobora kwigaragambya kuko imwe muri zo yishwe cyane ko ari ibintu byakorwa n’abantu gusa.

Ibyatangajwe na Bastian Schmitz ntibyanyuze benshi ndetse hari abifashishije imbuga nkoranyambaga nka Twitter banenga amagambo ye, bagaragaje ko arimo ivanguraruhu.

Giramata yagaragaje igitekerezo agikubiye mu ngingo ebyiri z’ingenzi.

Yagize ati ‘‘Bastian ni nyiri Soy [restaurant], mpise ngusha ku ntego, icya mbere ni ukwita abirabura ingagi (nta gishya kirimo), icya kabiri ni ugutesha agaciro imbaraga ziri gushyirwa mu kurwanya irondaruhu. Reka turebe imyigaragambyo iza guterwa n’ibi.’’

Uwitwa Seruka Afrika yavuze ko hakiri akazi kenshi kandi gakomeye mu Rwanda. Ati ‘‘Bagenzi bacu b’Abanyarwanda ntibiteguye uru rugamba, birababaje gusuzugurirwa mu gihugu cyawe. Reka twizere ko Guverinoma izakemura ikibazo cye (Bastian) uko bikwiye.

Usanase Diane ukora muri Soy Restaurant ya Bastian Schmitz kuva yashingwa yavuze ko sebuja ari umuntu mwiza.

Avuga ko “Bibabaje. Databuja ntagira irondaruhu. Buri gihe yita ku mibereho yacu, ndetse yanatuguriye casque kugira ngo aho tujya hose tube dutekanye. Mu gihe cya Gahunda yo kuguma mu rugo, yakomeje kudufasha kubona ibyo dukeneye.’’

Reka turebe imyigaragambyo igiye kuba kubera iyi ngagi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.