Koreya ya Ruguru yarashe inatwika umurambo w’umwe mu bayobozi ba Koreya y’Epfo ikumira Covid-19

MU MAHANGA
Sangiza iyi nkuru abandi

Leta ya Koreya ya Ruguru yishe irashe umwe mu bayobozi ba Koreya y’Epfo ndetse inatwika umurambo we, nk’imwe mu ngamba zo gukumira ko icyorezo cya Coronavirus kinjira mu gihugu cyabo.

Aya makuru yatangajwe na Minisiteri y’Ingabo ya Koreya y’Epfo aho yamaganiye iki gikorwa kure ivuga ko ari “igikorwa cya kinyamaswa”.

Urupfu rw’uyu mugabo wakoreraga Urwego rw’Uburobyi rwa Koreya y’Epfo ruje nyuma y’igihe yari amaze yaraburiwe irengero ubwo yari mu bwato bukora igenzura hafi y’umupaka w’ibihugu byombi, nyuma akaza kubonwa mu mazi ya Koreya ya Ruguru.

Nyuma y’isesengura ryimbitse ry’amakuru y’ubutasi anyuranye Minisiteri y’Ingabo ya Koreya y’Epfo yakoze, yemeje ko abasirikare ba Koreya ya ruguru bishe uyu mugabo bakanatwika umurambo we hifashishijwe peteroli.

Korea ya Ruguru ntacyo iratangaza

Nyuma y’uko Koreya ya Ruguru ifunze umupaka uyihuza n’Ubushinwa ndetse ikanakaza izindi ngamba zo kwirinda ko icyorezo cya Coronavirus cyavogera igihugu cyabo, byakunze kuvugwa cyane ko uwo iketseho iyi virusi ihita imwica n’ubwo nta tangazo ryayo ryashyizwe ahagaragara ribyemeza. Kugeza ubu nta cyo Koreya ya Ruguru irigamba ku rupfu rw’uyu muturage wa Koreya y’Epfo.

Uruhande rwa Koreya y’Epfo

Inzego z’ubutasi za Koreya y’Epfo zivuga ko ubwato bukora irondo bwa Koreya ya Ruguru bwafashe uyu mugabo w’imyaka 47, nyuma yo kumubona yambaye ikoti rimurinda kurohama, ari mu mazi y’inyanja yo ku ruhande rwa Koreya ya Ruguru kuwa Kabiri ahagana i saa 15:30 z’amanywa.

Abamufashe ngo bari bambaye ibikoresho by’ubwirinzi bituma batakwanduzwa Coronavirus, bamuhase ibibazo batamwegereye nyuma bahabwa amabwiriza yo kumurasa umurambo we bawutwikira aho mu nyanja.

Mu kwezi kwa Mbere 2020, ni bwo Koreya ya Ruguru yafunze umupaka uyihuza n’Ubushinwa mu rwego rwo gukumira coronavirus.

Leave a Reply

Your email address will not be published.