Kiyovu yashyizeho komite nshya,Mvukiyehe Juvenal agirwa umuyobozi

IMIKINO
Sangiza iyi nkuru abandi

Mu matora yo kuri uyu wa 27 Nzeri 2020 yabereye muri sitade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya Kiyovu Sports FC yemeje Mvukihe Juvenal nk’umuyobozi wayo mukururu ndetse ishyiraho na komite bazayoborana.

Mvukiyehe utarufite uwo bahatanye muri aya matora, yatowe ku kigero cya 100% akaba azayobora iyi kipe mu gihe kingana na manda y’imyaka itatu.

Ageza imigabo n’imigambi ye ku nteko rusange, Mvukiyehe yavuze ko agiriwe ikizere yaba abonye amahirwe yo gukomeza umusinga we wo gutwara igikombe wari umaze kugera ku kigero cya 70%. Yagize ati”Ngiriwe ikizere naba mbonye amahirwe yo gushaka ibisabwa byose ngo umushinga nari naratangiye ugere ku kigero cya 100%. Ubu nari maze kuwugeza kuri 70%.”

Yakomeje avuga kandi ko afite gahunda yo gushakira Kiyovu Sports  imitungo yatuma yibeshaho no mu bihe biri imbere, aho kuba umutwaro ku muyobozi wayo.

Mu bandi batowe harimo nka Mutijima Hector wagizwe Visi Perezida wa mbere  akaba yagize amajwi 79, Visi-Perezida wa kabiri ni Ntiranyibagirwa Ange wagize amajwi 47, Umunyamabanga ni uwitwa Munyengabe watowe ku majwi 43 naho Umubitsi akaba yabaye Kayiganwa Angelique.

Mvukiyehe uragijwe Kiyovu Sports, yatangiye kwigarurira imitima y’abakunzi b’iyi kipe mbere mu bikorwa bitandukanye yagiye ayikorera birimo no kuyigurira imodoka yo mu bwoko bwa ‘Coaster’.

Leave a Reply

Your email address will not be published.