Kim Jong Un aricuza ku bwicanyi ingabo ze zakoreye Koreya y’Epfo

MU MAHANGA POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Leta ya Koreya y’Epfo yemeje amakuru ko Perezida wa Koreya ya ruguru, Kim Jong-Un, yemeye gusabira imbabazi  iyicwa ry’umutegetsi wo muri Koreya y’epfo warashwe n’ingabo za Koreya ya Ruguru ndetse umurambo we ugatwikwa.

Amakuru atangazwa n’Ibiro bya Perezida wa Koreya y’Epfo Blue House, avuga ko ibiro bya Perezida Moon byakiriye ibaruwa ya Kim, amubwira ko atewe ipfunwe n’igikorwa cy’ubunyamaswa cyakozwe n’ingabo ze ndetse ko bidakwiye ko cyasubira.

Iri yicwa ry’uyu muyobozi wa Korea yepfo ryabaye muminsi ishize

Koreya Ya Ruguru Yarashe Inatwika Umurambo W’umwe Mu Bayobozi Ba Koreya Y’Epfo Ikumira Covid-19

Ibyavuye mu iperereza Koreya ya Ruguru yashyikirije iy’Epfo, byagaragaje ko uwarashwe yamijweho amasasu 10 nyuma yo kuvogera amazi ya Koreya ya Ruguru ,akananirwa kwisobanura ndetse akanagerageza guhunga. Gusa igahakana ko umurambo we watwitswe ahubwo ikavuga ko hatwitswe ikote rimubuza kwibira yari yambaye, hirindwa ko ryateza ibyago byo kwandura coronavirus.

Ibi bihugu byombi byakunze kurangwa no kutumvikana ndetse Koreya ya Ruguru ikaba yarashinjaga iy’Epfo kumviriza itumanaho ry’igisirikare cyayo nk’uko bitangazwa n’Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa,AFP.

Leave a Reply

Your email address will not be published.