Kicukiro:Uwasenyewe inzu arashinja ubuyobozi kumwaka ruswa

MURWANDA
Sangiza iyi nkuru abandi

Umugabo witwa Kavumbi Ildephonse wo mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro k’Umujyi wa Kigali,yasenyewe ibice by’inzu ye n’ubuyobozi bw’umurenge yubatsemo bumushinja kwigomeka nyamara we akavuga ko byatewe no kuba yaranze gutanga ruswa.

Uyu mugabo anashinjwa kandi kurenga ku mabwiriza agenga Umujyi wa Kigali ndetse  n’amayeri yo gukoresha icyangombwa cy’imyubakire icyo atagiherewe kuko yahawe uburenganzira bwo kubaka inzu, we akubaka ibitandukanye ndetse agashaka no kubaka mu muhanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama, Umubyeyi Mediatrice, ashimangira ibi avuga ko impamvu yo gusenyera Kavumbi ari uko yarengereye umuhanda ndetse anongeraho ko yagiye agirwa inama mu bihe bitandukanye ariko agasuzugura.

Gitifu Umubyeyi yongeraho  ko mu gihe Kavumbi yakongera gusana ibyasenywe azahanwa bitewe n’icyo amategeko ateganya ngo kuko ubuyobozi bwamumenyesheje na mbere y’uko yubaka iyo nzu.

Uretse ubuyobozi bw’umurenge, abaturanyi ba Kavumbi na bo bemeza ko yagiye abuzwa kubaka ariko akinangira kandi bigaragara ko ari mu muhanda.

Nyuma yo kwanga kugira icyo atangariza abanyamakuru mu ruhame, Kavumbi yagiranye ikiganiro kihariye n’ikinyamakuru Igihe dukesha iyi nkuru asobanura ko icyatumye bamusenyera ngo ari uko yasabwe ruswa akanga kuyitanga.

Yagize ati: “Njyewe impamvu yabyo ndayizi neza, baraje bansaba ruswa ya miliyoni ebyiri n’igice ndazibima kuko njyewe sinatanga ruswa kuko bitemewe. Ubwo rero impamvu ni uko ninangiye sinyitange. Uzaze urebe abo birirwa baka ruswa utayibaha bakagusenyera.”

Uruhande rw’ubuyobozi bw’umurenge bwemeza ko ibyo uyu mugabo avuga ari amatakirangoyi ngo kuko icyahereweho ahanwa ari ukutubahiriza amategeko kandi bikaba bigaragarira buri wese.

Leave a Reply

Your email address will not be published.