Kenya:Uguhangana kwa Perezida Kenyatta na William Ruto umwungirije gukomeje kwisasira Abanyakenya

MU MAHANGA
Sangiza iyi nkuru abandi

Mu bushyamirane bwahuje abashyigikiye Perezida Uhuru Kenyatta n’abo ku ruhande rwa visi perezida William Ruto, bwaguyemo abantu 2 abandi benshi babukomerekeramo.

Iyi mirwano yabereye mu ntara ya Murang’a yiganjemo abashyigikiye Perezida Kenyata. Aba bakimara kubona  William Ruto, waruje gusenga batangiye gusahinda kugeza ubwo bateranye amabuye n’abashyigikiye Ruto, batwika amapine y’imodoka kugeza ubwo babiri muri bo bapfuye abandi benshi bagakomereka.

Uku kutumvikana kwafashe indi ntera nyuma y’aho Ruto atangiriye kujya ahuriza abantu hamwe igihe hari aho agiye, igikorwa gisa no kwiyamamaza n’ubwo hakiri imyaka 2 ngo Kenya ijye mu matora.

Ugushyamirana kwa Kenyatta na Ruto si ukwa vuba kuko bigeze no gushinjwa guteza imyigaragambyo yapfiriyemo abantu n’urukiko mpuzamahanga, baje guhurira mu ishyaka Jubelee bashyirahamwe none byongeye gufata indi ntera.

Aya mayeri yo kwigarurira imbaga, Ruto ari kuyakora bitazwi na Leta ya Kenyatta ndetse Umukuru w’Igipolisi muri Kenya, yategetse ko abadepite 2 bafatwa bagafungwa bashinjwa guteza imvururu zo ku Cyumweru zahitanye abantu 2.

Abadepite bafatiwe muri iyi nkundura ni depite Ndindi Nyoro na Alice Wahome, barashinjwa gushaka no kwishyura abantu bo guteza iyi midugararo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.