Kenya:Inzego z’ubuzima zemeje ko umurambo w’uwishwe na Covid-19 udashobora gukwirakwiza ubwandu bwayo

MU MAHANGA
Sangiza iyi nkuru abandi

Nyuma y’amabwiriza akakaye ajyanye n’ishyingurwa ry’uwishwe na Covid-19, inzego z’ubuzima muri Kenya zemeje ko umurambo w’uwishwe n’iyi ndwara udashobora kwanduza abandi.

Ubusanzwe amabwiriza yagenaga ko abo mu muryango w’uwazize Covid-19 batemerewe gushyingura no kwegera aho uwabo ashyingurirwa, igikorwa cyose cyakorwaga n’abaganga bambaye imyenda yabugenewe.

Uretse ingamba ibihugu byagiye bishyiraho ubwabyo, nta raporo y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) cyangwa iy’Ikigo cy’Afurika cyo kurwanya no kwirinda indwara (CDC) yari yajya hanze igaragaza koko niba umurambo w’uwishwe na Covid-19 ushobora kuyanduza abazima.

Kuri ubu, muri Kenya amabwiriza mashya yo gushyingura abazize Covid-19 agena ko abaganga bazajya bitabira umuhango wo gushyingura kugira ngo bayobore icyo gikorwa ngo gikurikize ingamba zo kwirinda iyi virusi gusa, ibindi bigakorwa n’umuryango wabuze abawo.

Umunyamabanga mukuru ushinzwe kuyobora ibikorwa by’ubuzima muri Kenya, Mercy Mwangangi, yabwiye itangazamakuru ko uretse umuhango wo gushyingura nyirizina hazakomorerwa n’ibindi bikorwa. Yagize ati”Bazanemera ko hakorwa imihango iyo ari yo yose ikozwe mu buryo bwo kwirinda ishobora kugenwa n’idini cyangwa umuco w’umuntu wapfuye”.

Kenya imaze gutakaza abasaga 650 bazize Coronavirus, mu gihe abayanduye bo basaga 37,000 nk’uko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published.