Kenya: Umugabo utagira ibyangombwa yasanzwe munzu akodesha y’itabye Imana.

MURWANDA UBUZIMA
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswe na MUTABAZI Fidele

Kuwa 14 Kamena 2020

Police yo mu mujyi wa Nairobi muri Kenya yatangije ko kuri iki cyumweru tariki ya 14 Kamena 2020 yatangije iperereza kucyaba cyateye urupfu ry’uyu mugabo utazwi amavo wasanzwe mu nzu yakodeshaga yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu mu gace ka Ngumba gahani imbibe n’ahabera amatora.

Ibi  bikaba byamenyekanye ubwo abaturiye aho uyu mugabo yakodeshaga batabaje inzego za police kubera umwuka mubi waterwaga n’urupfu rw’uyu mugabo.

Uyu mugabo nkuko uhagarariye urukiko rwa police rwa  Kasarani yabitangaje SCPC, Muthuri Mwongera, ngo yari yaravanywe kukazi yakoraga.

“Ivanwa ku kazi ry’uyu mugabo ngo ryaba ryaratewe n’icyorezo cya covid19 , aho yakoragaga muri hotel ikorera mw’uwo mujyi” Mwongera yabwiye Nairobi news ko icyateye urupfu rw’uyu mugabo kigiye kumenyekana vuba.

Uyu mugabo akaba yasanzwe ntacyangombwa na kimwe afite kandi ko yari akiri muto bimaze kugaragara ko yaba amaze icyumeru kimwe yaritabye Imana.

Umwe mu bari baturanye n’uyu mugabo avuga ko umunuko wari mwinshi cyane kandi yongeraho ko uyu mugabo yibanaga mu nzu.

Police ya Kasarani  ubu ikaba yafashe umurambo w’uyu mugabo iwujyana mu mugi wa Mortuary.

Leave a Reply

Your email address will not be published.