Kapiteni wa Uganda yahamije ko biteguye gutsinda u Rwanda imikino yombi

IMIKINO MURWANDA
Sangiza iyi nkuru abandi

Abakunzi ba ruhago nyarwanda bose, amaso bayahanze umukino w’ishiraniro uzahuza ikipe y’igihugu y’u Rwanda na Uganda mu mukino wo gushaka itike igana muri Qatar.

Nyuma y’amezi 8 u Rwanda na Uganda bigiye kongera guhura aho aya makipe yaherukaga gucakirana mu mikino ny’afurika y’abakina imbere mu gihugu (CHAN) aho byarangiye aguye miswi. Kuri ubu Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Uganda Khalid Aucho yatangaje ko intego bahagurukanye I Kampala ari ugutsinda umukino ubanza n’uwo kwishyura.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Kawowo Sport cy’iwabo muri Uganda yatangaje ko ikipe ye imeze neza ndetse biteguye gutsinda ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

Ati “Abakinnyi bose bameze neza, kandi turi guhabwa ibyo dukeneye byose n’abatoza.Icyo nakongeraho nuko tugomba gutsinda imikino yombi”

Khalid Aucho Ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Young Africans yamaganye ibivugwa ko Uganda idakunda kwitwara neza mu mikino nk’iyi ya derby maze, ashimangira ko abakinnyi nta gitutu bafite ariko bashaka intsinzi mu buryo bwose.

Ati: “Twakinnye derby nyinshi kandi twaje ku isonga. Ntabwo turi mu bibazo bindi… ariko birumvikana icyo dushaka ni intsinzi”

Khalid Aucho yatangaje ko bagomba gutsinda u Rwanda.

Mu mikino 33 imaze guhuza aya makipe, Uganda yatsinze u Rwanda imikino 14 mu gihe u Rwanda rwatsinze Uganda imikino 10 mu gihe aya makipe yanganyije imikino 9.

Leave a Reply

Your email address will not be published.