Kanye West na Kim Kardashian bemeranyijwe kurerana abana babo

IMYIDAGADURO
Sangiza iyi nkuru abandi

Nyuma y’igihe gito batandukanye,umuraperi Kanye West n’umunyamiderikazi Kim Kardashian,bemeranyijwe gufatanya kurera abana babo.

Ibi Kanye abyemeye ashingiye ku bikubiye mu nyandiko isaba gatanya ya Kim yo ku itariki ya 19 Gashyantare,yatangije igikorwa cyo gusoza urushako bari bamazemo hafi imyaka irindwi.

Bimwe mu byo uyu muraperi Kanye na Kim – icyamamare mu biganiro byo kuri televiziyo bivuga ku buzima busanzwe – bashyikirije urukiko, bemeye ko gushakana kwabo gukwiye kurangira kuko hari ibyo badashobora guhuza. Banemeye kandi ko buri umwe nta bufasha bw’amafaranga bw’imperekeza acyeneye ku wundi nyuma yo gutandukana.

Kanye na Kim bafitanye abana babiri b’abakobwa – North w’imyaka irindwi na Chicago w’imyaka itatu – ndetse n’abana babiri b’abahungu ari bo Saint w’imyaka itanu na Psalm uzuzuza imyaka ibiri mu kwezi gutaha kwa Gicurasi.

Mu nyandiko Kim yagejeje ku rukiko, igarafaza ko batigeze bavanga umutungo wabo mu gihe cyose cy’urushako kubera ibikubiye mu masezerano bari baragiranye mbere yo gushakana.

Kim Kardashian ni nde?

Kim w’imyaka 40, yamamaye mu 2007 nk’utangaza ibiganiro kuri televiziyo bijyanye n’umuryango we, mu kiganiro Keeping Up With The Kardashians.

Kuva icyo gihe icyo kiganiro cyakomeje gukurikirwa cyane. Biteganyijwe ko ‘série’ ya nyuma yacyo kuri shene E! izatangazwa mu mwaka utaha.

Mu cyumweru gishize, ubushabitsi bwe butandukanye – burimo nk’ibikoresho bya ‘make up’, iduka rya shapewear ry’imyambaro yo kumurika imideli, ndetse na apps za telefone – bwatumye agera mu cyiciro cy’abatunze za miliyari z’amadolari y’Amerika.

Kanye West we ni nde?

Kanye w’imyaka 43, ni umwe mu bahanzi b’amazina akomeye mu muziki w’injyana ya rap. Azwi mu ndirimbo zamamaye ku isi nka Stronger, Jesus Walks na Gold Digger.

Ibi Kanye byaranamuhiriye mu kazi ko guhanga imiterere y’imideli (fashion designer) aho mu mwaka ushize,yiyamamarije kuba perezida wa Amerika ariko ntibyamuhira.

Kanye ykoze udukoryo mu kwiyamamaza kwe no mu byo yatangaje ku mbuga za internet, bituma muri rubanda habaho kugira impungenge, ndetse Kardashian agira icyo abivugaho.

Icyo gihe Kim yavuze ko umugabo we afite ikibazo cyo mu mutwe, ko ari “umuntu mwiza ariko ugoranye”, ndetse asaba rubanda n’ibitangazamakuru kurushaho kumwumva kubera ubuzima bwe bwo mu mutwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published.