Kamonyi:Yatwitse inzu irakongoka abitewe no kumva umugabo we n’ishoreke bamutukira kuri telefone

MURWANDA
Sangiza iyi nkuru abandi

Umugore witwa Mujawamariya Agnes wo mu mudugudu wa Murambi, akagari ka Bibungo, umurenge wa Nyamiyaga ho mu karere ka Kamonyi,yatwitse inzo yabanagamo n’umugabo we irakongoka,abitewe n’uburakari bwavuye ku kumva umugabo we n’inshoreke bamutukira kuri telefone.

Mujawamariya w’imyaka 53 y’amavuko, yabanaga mu buryo bwemewe n’amategeko na Ngaruyintwari Damien w’imyaka 51. Inzu yatwitswe igakongoka n’ibiyirimo byose bigashya  yari ifatanye n’izindi nzu z’ubucuruzi.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Intyoza,imvano y’uyu mujinya watumye Mujawamariya atwika inzu ngo ni amakimbirane anashingiye ku mitungo no gucana inyuma, aho ndetse uyu mugabo we yazindutse ahamagara inshoreke ye kuri telefone, batuka uyu mugore w’isezerano batazi ko abumva kuko bashyize telefone mu ijwi riranguruye.

Mu kumva uko umugabo we yavuganaga n’iyi nshoreke bamutuka, bavuga ngo iyo nshoreke ni yo nziza, ngo uw’isezerano ntacyo amaze, ngo dore ngako karaje…, ibyo ngo ni byo bishobora kuba byamukozeho maze afata ikibiriti atwika inzu ndetse ahita agira ihungabana cyangwa se ihahamuka,aho yahise ajyanwa kwa muganga.

Mu gihe yafataga ikibiriti agatwika inzu, yafashe matola ayirambika kuri moto arakongeza, inkongi yaduka ubwo. Mu byangirikiye muri iyi nzu harimo; moto ifite agaciro k’ibihumbi 600 y’u Rwanda, matola 2 zifite agaciro k’ibihumbi 80, igisenge cy’inzu nacyo gifite agaciro nka k’ibihumbi 300 by’u Rwanda cyakongotse ndetse n’imyenda yarimo ifite agaciro kagera mu bihumbi 60 irashya.

Kubwimana Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga yabwiye Intyoza ko uyu muryango wari usanganwe amakimbirane, ko ndetse umugabo yari yarabyaye abana hanze.

Gitifu Kubwimana akomeza avuga ko icyo basaba abaturage muri rusange ari ukujya bagaragaza ibibazo hakiri kare, bakegera ubuyobozi bukabagira inama hagashakwa igisubizo cy’ikibazo bitari byagera ubwo haba amakimbirane akururira bamwe mu byago bishobora no kuzamo urupfu n’ibindi.

Amafoto:Intyoza.com

Leave a Reply

Your email address will not be published.