Kaminuza zidafite ubushobozi ntizizafungurwa_Min Dr Uwamariya

MURWANDA
Sangiza iyi nkuru abandi

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, avuga ko Kaminuza zidafite ubushobozi buhagije zitari mu zizakomorerwa muri uku kwezi k’Ukwakira 2020.

Mu kiganiro na RBA, Minisitiri Dr Uwamariya yasobanuye igihe cya nyacyo amashuri azafungurira gusa avuga ko abatujuje ibisabwa bo batazakomorerwa. Amashuri azafungura mu byiciro haherewe kuri za Kaminuza n’amashuri makuru afite amikoro ahagije ndetse yanogeje imyiteguro nk’uko abisabwa.

Muri Nyakanga 2020, Minisiteri y’Uburezi yamenyesheje amashuri makuru na za Kaminuza ko mbere y’uko yemererwa gufungura ibikorwa, agomba kuba yerekanye gahunda ihamye y’umutungo wayo mu buryo burambye ku buryo azabasha kwita ku bakozi n’abanyeshuri uko bikwiye.

Mu ibaruwa yeruye Minisiteri y’Uburezi yandikiye amashuri makuru na za kaminuza, iyamenyesha ko asabwa kugena umutungo uzashyigikira imikorere y’ikigo mu gihe amashuri azaba yongeye gufungura,

Mu Rwanda si ubwa mbere amashuri makuru na za Kaminuza bifungwa kubera kubura amikoro. Muzafunzwe harimo UNIK, Christian University of Rwanda yagaritswe na Indangaburezi College of Education yabaye yambuwe uburenganzira bwo gukora nyuma yo kunanirwa kuzuza ibisabwa ngo ikore yemewe n’amategeko nka Kaminuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published.