Kaminuza y’u Rwanda ntiyaje muri 6 zemerewe gukora nta nkomyi

MURWANDA
Sangiza iyi nkuru abandi

Kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine yagaragaje Kaminuza 6 zigiye gusubukura amasomo yazo nta nkomyi, anavuga ku zindi zirimo na Kaminuza y’u Rwanda zizasubukura higa ibyiciro bimwe.

 
Ibi yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru, cyahuje Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, Uw’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine, uw’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije n’uw’Ubucuruzi n’Inganda Soraya M. Hakuziyaremye, ndetse n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera.

Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko kugena amashuri agiye gufungura hitawe cyane cyane ku birebana n’isuku ndetse n’uko hazubahirizwa intera hagati y’abanyeshuri. Muri kaminuza esheshatu zigomba gutangira muri uku kwezi k’Ukwakira, zikazajya zigisha hakoreshejwe uburyo bwo kureka abanyeshuri bagahura n’abarimu, ndetse n’uburyo bw’ikoranabuhanga harimo ; Kaminuza ya Global Health Equity iherereye i Butaro mu Karere ka Burera, Africa Leadership University, African Institute of Mathematical Sciences, Carnegie Mellon University Africa, Oclahoma Christian University na Rwanda Institute for Conservation Agriculture.

Mu gusobanura ibyashingiweho ngo izi zibe ari zo zitoranywa, Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko zihagije mu buryo bwo gukoresha ikoranabuhaga kandi n’imyiteguro yazo ikaba itanga icyizere cyo kwirinda. Yagize ati “Izi esheshatu zifite uburyo buhamye bw’ikoranabuhanga, ariko zizanakoresha kujya mu ishuri. Aha ni abanyeshuri bose bo muri izi kaminuza”.

Izindi kaminuza eshanu zizafungura na zo mu Ukwakira zihereye ku myaka imwe yo mu byiciro byo hejuru kugira ngo abarangiza bahe umwanya abandi. Izi ni Kaminuza y’u Rwanda, Rwanda Polytechnic (hazaza abo mu mwaka wa nyuma gusa), INES-Ruhengeri, Kibogora Polytechnic ndetse na Mount Kenya University ishami rya Kigali.

Muri Kigali Independent University, Ruli Higher Institute of Health Ste Rose de Lima, Rwanda Tourism University College ndetse na University of Kigali, haziga gusa abo mu myaka ya 3,4 na 5.

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 25 Nzeri 2020,yatangaje ko amashuri agiye gutangira mu kwezi k’Ukwakira, abanyeshuri n’ibigo by’amashuri bakaba basabwa gukomeza kunoza imyiteguro no gutegereza ingengabihe zibemerera gusubukura amasomo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.