Justin Bieber agiye gusohora alubumu iriho indirimbo yakoranye na Burna Boy

IMYIDAGADURO MU MAHANGA
Sangiza iyi nkuru abandi

Umuhanzi w’icyamamare ku rwego rw’isi,Justin Bieber,yamaze gutangaza ko kuri alubumu ye nshya agiye gushyira hanze,hazagaragaraho indirimo “Justice” ari gukorana n’icyamamare muri muzika nyafurika ‘Burna Boy’.

Burna Boy ni umunyamuziki w’icyamamare muri Afurika,kuri ubu uri no mu bakomeje kushyira umuziki we ku rwego mpuzamahanga,aho byamaze kwemezwa ko indirimbo ye na Justin Bieber izaba iri muri 13 ziri kuri iyo alubumu nshya ya Justin Bieber.

Ku munsi wo kurahira kwa Joe Biden indirimbo ya Burna Boy, ‘Destiny’,iri muri mirongo ine n’esheshatu (46) zatoranijwe mu zifashishijwe muri uwo muhango.

Burna Boy yagiye ahabwa ibihembo binyuranye muri Nigeria ari na cyo gihugu avukamo. Ubu ni we ufite igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umwaka wa 2020 mu bihembo bya Vodafone Ghana Music Award VGMA.

Muri 2019 alubumu ya Burna yitwa African Giant iri mu zahatanye ku rwego rw’isi kimwe no muri 2020,aho alubumu ye yitwa ‘Twice as tall’ iri mu zahanganye mu bihembo mpuzamahanga bya Grammy Award, bitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published.