Joseph Maria Bartomeu wayoboraga FC Barcelona yeguye

IMIKINO
Sangiza iyi nkuru abandi

Uwari Perezida wa Barcelona, Josep Maria Bartomeu, yeguye ku mirimo ye nyuma y’igitutu yaramaze igihe  aashyirwaho,akaba asize yemeye ubusabe bw’uko Barcelona yitabira Super League y’i Burayi.

Abafana bari bamaze igihe bagerageza uburyo bakuraho Bartomeu, wabaye Perezida w’iyi kipe guhera mu mwaka wa 2014 akaba yari amaze igihe adacana uwaka na Lionel Messi.

Bartomeu yeguye ejo ku wa Kabiri, hamwe n’abagize inama yose y’ubuyobozi bukuru bwa Barcelona.

Mu ijambo yavuze yegura, yavuze ko Barçerona yatangiye gahunda yo kwinjira muri Super League y’i Burayi ngo biyifashe mu buryo bw’imari mu gihe kiri imbere.

Mu kwezi kwa gatatu ni bwo byari biteganyijwe ko Bartomeu yegura, amaze gusoza manda ze ebyiri ziteganywa n’amategeko ya Barcelona, ariko icyo gihe yari ahanganye n’amatora agamije kumutakariza icyizere.

Icyo gihe abanyamuryango ba Barcelona barenga 20,000 bashyize umukono ku nyandiko isaba ko akurwa ku buyobozi bw’iyi kipe.

Mu mwaka ushize, hari hakomeje kwiyongera kurakarira ubuyobozi bwa Bartomeu kubera ubukungu bw’iyi kipe bwarimo kurushaho gucumbagira ndetse n’umusaruro mubi wayo mu kibuga no kunanirwa kwegukana igikombe icyo ari cyo cyose mu mwaka ushize.

Leave a Reply

Your email address will not be published.