Joe Biden, Perezida wa 46 wa USA ni muntu ki?

ABANTU
Sangiza iyi nkuru abandi

Joseph Robinette  Biden Junior, uzwi nka Joe Bien, yavutsemu 1942 avukira mu muryango w’abakirisitu gatorika i Scanton muri leta ya Pennsylvania.

Ababyeyi be ni Joseph R.Biden na Cathelina Eugenia Biden watorewe kuba Perezida wa 46 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo guhigika Donald Trump bari bahanganye, ni we perezida wa kabiri wo mu idini gatolika ubayeho mu mateka ya Amerika, nyuma ya John F Kennedy.

Joe Biden yakuriye muri Pennsylvania kugeza agize imyaka 10, nyuma umuryango we waje kwimukira i Claymont muri leta ya Delaware.

Mu 1965, Biden yarangije amasomo ye y’iby’amateka na politike muri kaminuza ya Delaware, nyuma akomeza iby’amategeko muri kaminuza ya Syracuse  yaje kurangiza mu 1968.

Iyi kaminuza, ni yo yahuriyemo n’umugore we wa mbere Neikia Hunter bashyingiranwe mu 1966 banabyarana abana batatu.

Mu 1972, Biden yahuye n’impanuka y’imodoka ikomeye yahitanye umugore we n’umukobwa we ndetse n’abahungu be barahakomerekera bikomeye. Mu 1977, Biden yashatse undi mugore witwa Jill Tricy Jacobs bafitanye umwana w’umukobwa.

Mu 1972, Biden yabaye umurwanashyaka w’ishyaka ry’Abademokarate ndetse anatsindira kuba umudepite, yakomeje atorerwa guhagararira leta ya Delaware mu nteko kugeza mu 2009.

Mu 1988, Buden yagerageje kwiyamamariza kuba Perezida biranga, arongera mu 2008 ubwo yiyamamazanyaga na Barack Obama gusa ho birangira abaye Visi Perezida, umwanya yagumyeho kugeza mu 2017.

Joe Biden yabaye inshuti y’akadasohoka ya Obama, ndetse biza kugaragara cyane mu kwiyamamariza kuba Perezida muri 2020, aho Obama yitangaga bikomeye bikaba byaranatanze umusaruro ugaragara aho Biden yatahukanye insinzi kuwa 07 Ugushyingo 2020.

Biden ni umuhanga cyane mu bijyanye na politike mpuzamahanga akaba yaramaze imyaka itari mike i Washington. Ni umuntu akundwa cyane ndetse ushobora no kwiyegereza urubyiruko akaba kandi n’umuntu washoboye guhangana n’ibibazo bigoye by’ubuzima bwe.

Biden ni umuntu amenyereye cyane ibyo kwiyamamaza – yabitangiye mu 1973 (hashize imyaka 47) hanyuma atangira kwiyamamaza kuba perezida mu 1988.

Ubwo yari Visi Perezida wa Perezida Obama mu 2009, yababaje abantu ubwo yavugaga ko “bashobora gusubira inyuma ku kigero cya mirongo itatu kw’ijana” mu bijanye n’ubukungu.

Gusa nubwo yavuze aya magambo, yashyigikiwe cyane n’abirabura benshi muri uku kwiyamamaza, ariko ubwo yari mu kiganiro n’umunyamakuru w’umwirabura Charlamagne Tha God akavuga amagambo yabaye akaga kuri we, mu kuvuga ati: “Nimba ufite ikibazo cyo kumenya ko uri uwanjye cyangwa uwa Trump, aho ntuba uri umwirabura”. Yashakaga kumvikanisha ko buri mwiraburi akwiye kumuhundagazaho amajwi.

Biden w’imyaka 78, biteganyijwe ko azarahirira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published.