Jenerali Mahamat Idriss Déby Itno yatangaje abazamufasha ku butegetsi bwe

MU MAHANGA POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Nyuma y’uko asimbuye se,Jenerali Mahamat Idris Déby Itno yatangaje abasirikare 15 – ayoboye, bagize akanama ka gisirikare kagiye kuyobora inzibacyuho mu gihe cy’amezi 18 nyuma y’urupfu rwa Perezida Idris Déby Itno.

Iki cyemezo cyanenzwe cyane n’abo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi,aho bavuze ko ibi ari ‘coup d’État’, basaba ko ubutegetsi buhabwa abasivili nk’uko biteganywa n’itegeko nshinga rya Tchad.

Jenerali Mahamat Idriss Déby Itno, uzwi kandi nka Mahamat Kaka,ku myaka 37 ni we ukuriye ako kanama, ariko akaba yari anasanzwe akuriye umutwe urinda umukuru w’igihugu.

Mu bandi 14 bagize aka kanama,ni abasirikare bo ku rwego rwa jenerali nk’uko biboneka mu itangazo ryasinywe ku wa kabiri na jenerali Mahamat Kaka ubwe.

Abakuriye amashyaka ya politiki atavugarumwe n’ubutegetsi batangarije BBC dukesha iyi nkuru ko bo basaba ko ubutegetsi busubizwa abaturage.

Umwe muri bo ni Saleh Kebzabo w’ishyaka UNDR ryanze kwitabira amatora aheruka, yagize ati: “Nubwo igisirikare cyatangaje ko hazaba amatora bushya, dutekereza ko hakenewe ibiganiro ku rwego rw’igihugu… Tugomba gukurikiza itegeko nshinga.”

Ibiteganywa n’itegekonshinga rya Chad ni uko mu ibura rya perezida umukuru w’inteko ishingamategeko ari we ufata ubutegetsi bw’inzibacyuho, inteko ya gisirikare yasheshe iyo nteko na guverinoma.

Undi witwa Succès Masra ukuriye ishyaka ‘Les Transformateurs’ wangiwe kwiyamamaza mu matora aheruka “kuko akiri mutoya mu myaka”, avuga ko bashaka inzibacyuho ya gisivili.

Perezida Idris Déby Itno apfuye amaze ku butegetsi imyaka 30 kuko yabugiyeho mu mwaka wa 1990,binyuze muri coût d’État yari ashyigikiwemo n’Ubufaransa,Soudan na Libye.

Leave a Reply

Your email address will not be published.