Jay Polly ari mu rukundo n’umukobwa w’ikizungerezi

IMYIDAGADURO
Sangiza iyi nkuru abandi

Umuhanzi Tuyishime Joshua, wamamaye mu njyana ya Hip Hop nyarwanda nka Jay Polly, yagaragaje umukunzi we mushya  nyuma yo gutandukana n’uwari umugore we banabyaranye umwana w’umukobwa.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Jay Polly wahoze mu itsinda rya Tuff Gang, yashyizeho ifoto ye n’umukobwa witwa Kessy Kayonga. Yongeraho amagambo ngo”Navuye mu mwijima ninjira mu mucyo wuzuye”.

Ibi bibaye nyuma y’igihe gito, Jay Polly atandukanye we  Uwimbabazi Sharifa, na we yerekanye ko yabonye umukunzi uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse wanamaze kumwambika impeta.

Jay Polly yatandukanye na Uwimbabazi Sharifa muri uyu mwaka wa 2020, nyuma y’igihe bari bamaze mu makimbirane ya hato na hato.

Jay Polly n’umukunzi we mushya Kessy Kayonga

Leave a Reply

Your email address will not be published.