Iterabwoba kumusifuzi Nyinawabari Spenciose ryatumye yishinganisha kuri FERWAFA .

IMIKINO
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswe na MUTABAZI Fidele

Kuwa 16 Kamena 2020

Umusifuzi Mpuzamahanga w’Umunyarwandakazi, Nyinawabari Spéciose, yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yishinganisha, avuga ko yatewe ubwoba na Gasingwa Michel uyobora Komisiyo y’Abasifuzi.

Spenciose usanzwe ari umusifuzi kuva mu 2012, yandikiye FERWAFA ku wa Mbere avuga ko kuva muri Gashyantare aribwo yatangiye kutumvikana na Gasingwa Michel wamusabye kuva ku rubuga rw’abasifuzi ntawe abibwiye, akanga kubikora.

Ati “Yansabye kuva ku rubuga rw’abasifuzi ntawe mbwiye, sinabimwemerera kuko nabonaga ari kuntegeka ibintu byanyicira izina, ibyo mbona bizanye agatotsi hagati yanjye na we, ndetse nkabona ashaka no kunyinjirira no mu bindi nkora. Muyobozi nabibagejejeho hakoreshejwe telefoni kuko nabonaga bimaze kundenga.”

Spenciose yavuze kandi ko ku wa 11 Kamena, Gasingwa Michel uyobora Komisiyo y’Abasifuzi, yongeye kumuhamagara akamubwira ijambo yafashe nko kumutera ubwoba.

Ati “Yongeye kumpamagara ambaza ibijyanye n’akazi ariko mu magambo yambwiye ashyiramo ijambo njye nabaze ko ari iterabwoba mu magambo akurikira: Yambajije niba naritabiriye inama ya Komite Nyobozi ya ARAF yateranye mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi 2020, yize kuri bimwe mu bibazo afitanye n’abasifuzi, ambwira ko ngomba kwibuka ko nkiri mu kibuga, ko ntari nkwiye kugaragara mu bintu nk’ibyo, ibibazo Gasingwa afitanye n’abandi basifuzi, ko nari nkwiye kubirekera abatakiri mu kibuga.”

Spenciose avuga ko bitewe n’impamvu yavuze haruguru, yishinganisha kuko ashobora kuzakurwa kurutonde rw’abasifuzi mpuzamahanga kuko ngo yigeze no kubikora mu 2013 ubwo yari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, agakuraho Bahizi Edouard nta mpamvu ifatika.

Nyinawabari Spenciose ubanza ibumoso yishinganishije kuri Ferwafa.

Leave a Reply

Your email address will not be published.