Isake yishe sebuja na yo itabwa muri yombi

UTUNTU N'UTUNDI
Sangiza iyi nkuru abandi

Umugabo ukomoka mu majyepfo y’Ubuhinde,yishwe n’isake ye y’indwanyi yari yarambitswe icyuma ngo ijye irwana mu mirwano y’isake itemewe n’amategeko.

Sebuja w’iyi sake,yamuteye icyo cyuma ahagana mu rukenyerero ubwo yari irimo igerageza guhunga. Uwo mugabo yapfiriye mu nzira ajyanwe ku bitaro azize kubura amaraso dore ko yavaga bikabije.

Polisi yo muri icyo gihugu,ubu irimo gushakisha abandi bantu 15 bagize uruhare mu gutegura icyo gikorwa cy’imirwano y’isake, yabereye mu cyaro cya Lothunur muri leta ya Telangana mu ntangiriro y’iki cyumweru.

Iyo sake na yo yafungiwe kuri stasiyo ya polisi, nyuma iza kwimurirwa ahororerwa inkoko.

Polisi yavuze ko iyo nkoko yari irimo gutegurwa ngo ishoke imirwano ubwo yageragezaga guhunga. Nyirayo yagerageje kuyifata ariko akubitwa n’icyo cyuma yambitswe gifite uburebure bwa santimetero 7 (7cm) cyari ku kaguru k’inkoko, ubwo yari arimo agundagurana na yo.

Abantu bari bari muri icyo gikorwa cyo kurwanisha isake baregwa kwica umuntu, gukina imikino y’amahirwe itemewe n’amategeko ndetse no gutegura imirwano y’isake, nkuko ibiro ntaramakuru AFP bibitangaza.

Umupolisi B Jeevan ukorera aho byabereye yavuze ko iyo sake izajyanwa mu rukiko nk’ikimenyetso mu gihe kiri imbere, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The New Indian Express.

Mu mwaka wa 1960,imirwano y’isake yaciwe n’amategeko y’Ubuhinde ariko muri rusange iracyabaho mu turere tw’icyaro nk’aho muri leta ya Telangana, aho myinshi ikorwa ku munsi mukuru w’abo mu bwoko bw’aba Hindu uzwi nka Sankranti.

Si ubwa mbere nyir’isake imwishe mu Buhinde. Mu mwaka ushize, umugabo wo muri leta ya Andhra Pradesh yarapfuye nyuma yuko akubiswe mu ijoshi n’urwembe rwari rushumitse ku isake ye.

Televiziyo ya CNN yatangaje ko icyo gihe, nyir’iyo sake yari ayijyanye mu mirwano ubwo ibyo byabaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published.