Iran yahize guhorera umuhanga wayo mu bya nikleyeri wishwe

MU MAHANGA POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Leta ya Iran yiyemeje guhorera iyicwa ry’umwe mu bahanga bayo bakomeye mu bya nikleyeri, Mohsen Fakhrizadeh, wiciwe hafi y’umurwa mukuru Tehran kuwa gatanu ushize.

Uyu Fakhrizadeh yapfiriye mu bitaro, nyuma y’igitero cyagabwe ku modoka ye i Absard ho mu karere ka Damavand.

Hossein Dehghan, umujyanama mu bya gisirikare w’umutegetsi w’ikirenga wa Iran Ayatollah Ali Khamenei, yasezeranyije “gukubita” nk’inkuba abahekuye Iran bayicira umuhanga wayo mu bya nukleyeri.

Urupfu rwa Frakhrizadeh rwaje nyuma y’uko inzego z’ubutasi zo mu bihugu by’i Burayi n’Amerika zemeje ko ari we wari uri inyuma ya gahunda ya Iran yo gukora intwaro kirimbuzi za nikleyeri, mu gihe Iran yo ikomeza gushimangira ko iyi gahunda irimo igamije amahoro.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran Mohammad Javad Zarif, yasabye imuryango mpuzamahanga “kwamagana iki gikorwa cy’iterabwoba gikozwe na leta”. Mu butumwa bwo kuri Twitter, yagize ati “Abakora iterabwoba uyu munsi bishe umuhanga wa Iran wo ku rwego rwo hejuru”.

Majid Takht Ravanchi, uhagarariye Iran mu muryango w’abibumbye, yavuze ko iyicwa ry’uwo mugabo ari uguhonyora mu buryo bugaragara amategeko mpuzamahanga, bigamije guteza akaduruvayo mu karere.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Zarif yabyegetse kuri Israel, avuga ko Iran ifite “ibihamya bikomeye ko Israel ibifitemo uruhare”. Israel ntacyo iratangaza ku makuru y’iyicwa ry’uwo muhanga muri siyansi wo muri Iran.

Mu kwezi kwa kane mu 2018, Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yavuze by’umwihariko izina rya Fakhrizadeh ubwo yavugaga kuri gahunda ya Iran ijyanye na nikleyeri.

Amasezerano yo mu mwaka wa 2015 Iran yagiranye n’ibihugu bitandatu bikomeye ku isi, yari yashyizeho ibipimo ntarengwa bya uranium Iran ishobora gutunganya, ariko kuva mu 2018 ubwo Perezida Donald Trump yavaga muri ayo masezerano, Iran imaze igihe yirengagiza nkana ibyo yemeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published.