Iran: Reza Asgari yishwe nyuma yo guhamwa no kugurisha amabanga ya misile kuri CIA

POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Kuwa 14 Nyakanga 2020

Leta ya Iran iratangaza ko yishe uwahoze akora muri minisiteri y’ingabo nyuma y’uko ahamwe ni icyaha cyo kugurisha amabanga kuri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ya za Misile.

Umuvugizi mu rwego rw’ubutabera muri leta ya Irana ‘Gholamhossein Esmaili’, yabwiye abanyamakuru ko uyu mugabo Reza Asgari yishwe mu cyumweru gishize ariko byabaye ngombwa ko bitangazwa uyu munsi.

Mu byo bwana Esmaili yatangaje, yagize ati:” Asgari yatanze amakuru ajyanye na gahunda yacu nka Iran y’uko dukora ibisasu bya misile ayaha ikigo cy’Amerika cy’ubutasi cya CIA.

Ibi yabikoze nyuma y’uko agiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu mwaka wa 2016 aho yari avuye mu ishami yakoragamo rijyanye n’ubumenyi bw’ikirere.

Gusa mu byo yatangaje ntago yavuze igihe yafungiwe, cyangwa se igihe yagiriye mu rukiko cyangwa se igihe yakatiwe igihano cy’urupfu, gusa byose yabitangaje ubwo yasubizaga ibibazo yabajijwe kuri Mahmoud Mousavi-Majd wahamwe n’icyaha cyo kuneka.

Reza Asgari, yakatiwe igihano cy’urupfu nyuma y’uko asanzwe yarahaga amabanga CIA n’urwego rw’ubutasi bwo mu mahanga rwa Israel (MOSSAD), agaragaza aho ingabo za Iran ziherereye muri Syria.

Ntacyo abategetsi b’Amerika bahise batangaza ako kanya nyuma y’iyicwa rya Asgari Reza.

Mu kwezi kwa karindwi mu mwaka ushize, minisiteri y’ubutasi muri Iran yatangaje ko yataye muri yombi abagera kuri 17 bashinjwa gutanga amakuru kuri gahunda yayo ya nikleyeri no ku gisirikare, babikorera CIA.

Iyo minisiteri yavuze ko bamwe muri bo bishwe ariko ntiyatangaza amazina yabo.

Perezida Donald Trump w’Amerika yamaganye ibyo byatangajwe n’iyo minisiteri, avuga ko “nta kuri na busa” kurimo ahubwo ari ibinyoma bigamije gusebya.

Mu kwezi kwabanje – kwa gatandatu – muri uwo mwaka ushize, Jalal Hajizavar wahoze akora muri minisiteri y’ingabo ya Iran yarishwe, azira kuneka nawe.

Bitangazwa neza ko Hajizavar we ubwe yiyemereye ko yari yarahawe amafaranga menshi na CIA kugira ngo ayikorere ubutasi

Leave a Reply

Your email address will not be published.