Inzira 6 zagufasha kwirinda kurumwa n’inzoka

UBUZIMA
Sangiza iyi nkuru abandi

Inzoka ni zimwe mu nyamaswa zigira ubumara buhitana abatari bake ku isi buri mwaka. Imiterere y’inzoka, iyorohereza kuba yakwihisha bihambaye kuko akenshi ziruma abantu bo batazibonye mbere y’uko zibaruma.

Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyita ku bijyanye n’ubumara bw’inyamaswa, Califotnia Poison Control System, kivuga ko muri California honyine amagana y’abantu apfa buri mwaka azize ubumara bw’inzoka.

Dore inzira 6 zagufasha kwirinda kurumwa n’inzoka

  1. Ambara bote n’ipantaro ndende igihe ugenda mu mashyamba

Ntuzigere na rimwe ugenda mu mashyamba,mu bihuru cyangwa ahandi hantu utabasha kubona aho ushyira ikirenge wambaye inkweto zifunguye cyangwa ntazo wambaye. Kwambara inkweto ndende nibura zigera mu mavi ukazitebezamo ipantaro yawe,bizagufasha kutarumwa n’inzoka bitunguranye.

  1. Gerageza kutahuranya ibigunda,gendera ahari utwatsi duciye bugufi cyangwa ubutaka gusa

Inzoka zikunze kwihisha ahantu amaso y’abantu atabasha kuzibona byoroshye,gusa ibi zinabikora ngo zirinde ubushyuhe bukabije ndetse zinabonereho gucunga neza umuhigo wazo. Umuntu utembera ahantu nk’aha aba agomba kwirinda gushotora inzoka kuko akenshi aba agenda imwumva kandi imureba.

  1. Ntugakore ku nzoka kabone n’ubwo waba ubona isa n’iyapfuye

Inzoka akenshi zikoresha uburyo bwo kwipfisha kugira ngo zatake kandi zice zitunguye umuhigo wazo. Ntuzigere ukoresha igice cy’umubiri wawe usuzuma niba inzoka ikiri nzima. Akenshi inzoka zitaramara amasaha 24 zishwe,zishobora kukuruma igihe uzicokoje.

  1. Ntukegure amabuye,ingiga z’ibiti cyangwa ibikoresho bimaze umwanya ahantu utabanje gushishoza

Akenshi inzoka nini ziryamira ahantu igihe kirekire zitegereje umuhigo ucaracara hafi aho,biba bigoye cyane kuba wazibona. Amabuye,ingiga z’ibiti,imbaho n’ibindi bikoresho bimaze igihe birambitse ni ubwihisho bwiza bw’inzoka. Mbere yo kubyicaraho cyangwa kubyimura, banza ugenzure neza umenye niba nta nzoka ibyihishemo mu rwego rwo kwirinda kuba wayikandagira cyangwa ukayikubaganya.

  1. Ntugafate urugendo rwo mu mashyamba wenyine

Iteka igihe utembera mu mashyamba, shaka umuntu mujyana wagufasha igihe hari ikikubayeho ugakenera ubutabazi bw’ibanze.

Ni byiza kandi kugendana n’umuntu afite igikoresho yafatisha amafoto ku buryo hagize urumwa n’inzoka muri mwe, byakoroha kumenya ubwoko bw’inzoka yamurumye kuko byorohereza abaganga kumenya imiti ihangana n’ubumara bwayo.

  1. Igisha abana bawe gutinya inzoka no kuzireka zonyine

Abana bakunze kugira amatsiko cyane ku buryo icyo babonye cyose bifuza kugifata ngo bumve uko kimeze no gukina na cyo. Abana nk’aba biba byoroshye ko barumwa n’inzoka, bigishe kuzigendera kure mu rwego rwo kwirinda impanuka za hato na hato.

Leave a Reply

Your email address will not be published.