Inzira 5 zakwereka ko umugore yifuza imibonano mpuzabitsina bidasubirwaho

URUKUNDO UTUNTU N'UTUNDI
Sangiza iyi nkuru abandi

Ni ukuri kuzwi hose ko bigoye kumenya icyo umugore ashaka, bityo rimwe na rimwe bisaba ubuhanga bwo kuvumbura icyo ashatse kugaragaza binyuze mu bimenyetso nko guhumeka,kunyeganyeza igice runaka cy’umubiri cyangwa indoro yakurebye.

Uru rujijo ni rwo abagabo benshi bisangamo mu gihe cyo gutera akabariro bagacangwa n’ibikorwa abakunzi babo bakoze, ntibamenye niba bigamije kubiyama no kubabuza ibyo barimo cyangwa niba ari uburyo bwo kubiyegereza no kubereka ko babikunze. Iyi nkuru irakwereka ibimenyetso 5 byakugaragariza niba uburyo uri gutegura umukunzi wawe abwishimiye cyangwa niba umubangamiye.

  1. Amaboko ye

Niba aho kugufumbata amabokoye yayiyegereje, menya ko byanze  bikunze hari impinduka ziri kumubaho kandi ugomba kwitaho. Rimwe na rimwe umugore ashobora gukora ibi agamije kumva aruhutse nokutiremerera, ariko inshuro nyinshi babikora bagaragaza ko barambiwe cyangwa babangamiwe. Gusa igihe amaboko ayashyize hejuru y’umutwe we,uwawe cyangwa ku gituza cyawe aba yishimiye ibihe arimo, gerageza ugume mu mujyo warurimo.

  1. Guhumeka insigane

Iki ni igikorwa kizana ndetse biragoye ko umugore yabyigirisha bitamurimo, uko ibyishimo bimurenga umuvuduko w’amaraso ugahinduka bituma ahumeka bidasanzwe. Gutera bidasanzwe ku mutima, imikorere idasanzwe y’inzira z’ubuhumekero ni byo bituma bamwe mu bagore baniha byizanye mu gihe igikorwa cyo gutera akabariro cyagenze neza.

  1. Kunyunya ibibero

Niba umukunzi wawe ubona yabuze amahwemo, akenshi ingingo ziba ziri kurarikana. Icyo gihe aba ashaka kukwegera cyane,kuguhobera no kuguhumekeraho, aha kwihangana kuba kuri kugera mu bihe byako bya nyuma. Aha usanga bamwe mu bagore baryana inzara z’ibirebye cyangwa yaba akwisanzuyeho akanagusoma, naho niba atuje ngo akazi kose ugakore menya ko hari iby’ingenzi utamukoreye maze uce undi muvuno.

  1. Uko akoresha urukenyerero

Irindi banga ryakubwira ko ibihe byo gutera akabariro byagenze neza nuko usanga wowe n’umukunzi wawe mwembi mubyina injyana imwe, igihe bimeze uku uba ugomba kuguma mu mujyo watangiye. Igihe utari guhuza umujyo n’umukunzi wawe, menya ko umubiri we ushaka ubundi buryo bushya maze uhindure inzira kugeza igihe aho ugana na we ariho agannye.

  1. Ikoreshwa ry’imbaraga z’imitsi ye

Mu gihe cyo gutera akabariro, uburyo abagore bakoresha imbaraga zabo bugenda buhindagurika. Iyo umugore ageze ku byishimo bye bya nyuma, ashobora gukoresha imbaraga z’umurengera aho bamwe basa n’abaniga abakunzi babo,kubakubita cyangwa no kubaruma. Gusa imiterere yabo iratandukanye kuko hari n’abacika intege ingingo zigasa nizirekuye cyane ko uburyo umwe yishimamo si bwo undi yishimamo.

Ivomo: The India Times

Leave a Reply

Your email address will not be published.