Intambara y’ubukungu hagati y’ubushinwa na Leta zunze ubumwe za Amerika kubera HUAWEI

POLITIKI UBUKUNGU
Sangiza iyi nkuru abandi

Kuwa 17 Nyakanga 2020

Leta zunze ubumwe z’amerika iravuga ko yafatiye ingamba zo kugabanya impushya z’inzira, z’abajya mu mahanga izo bita VISA kuri bamwe mubakozi b’icyi kigo cy’ikoranabuhanga cya HUAWEI, Ndetse n’ibindi bigo by’ikoranabuhanga byo m’ubushinwa.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga bwana Michael Pompeo yavuze ko ibigo by’ikoranabuhanga aho biri hose kw’isi bikwiye kumenya ko gukorana ubucuruzi na HUAWEI bisobanuye ko ari ugukorana ubucuruzi n’abantu bahonyanga uburenganzira bwa kiremwa muntu, yavuze kandi ko HUAWEI ari ukuboko kw’ishyaka rya gi comminist riri k’ubutegetsi m’ubushinwa , muri leta ineka abaturage bayo , kandi igacecekesha abatavuga rumwe nayo .

Yanavuze kandi ko ishyiraho inkambi z’icengeza matwara mugahato rikorerwa aba islamu bo mubwoko ba eguile, bo muntara ya Jingyang.

hagataho uhagarariye ubushinwa m’ubwongereza yavuze ko hashobora kubaho ingaruka z’ubukungu zishingiye kucyemezo z’ubwongereza cyo gukura nyine ikigo cy’ikoranabuhanga cya HUWAWEI m’umushinga wo kubaka interineti yihuta ya 5G, Yu Jang Min, yavuze ko ibindi bigo by’ubushinwa nabyo bishobora gufata umwanzuro wo kureka gushora imari yabyo m’ubwongereza, hari ibigo byinshi byo m’ubushiwa bifite imigabane yabyo myinshi cyane munganda zo m’ubwongereza munzego nyinshi zirimo ingufu ndetse n’ubwikorezi , ubwongereza bwashyizweho igitutu na leta zunze ubumwe z’amerika cyo guca HUAWEI .

Washington yo yizera ko HUAWEI ifite amasaho na guverinoma y’ubushinwa iteye inkeke z’umutekano , Ambasaderi Li Yu we yavuze ko ababona ubushinwa n’umwanzi babibona nabi

Leave a Reply

Your email address will not be published.