Ingabire Grace ni we ubaye Nyampinga w’u Rwanda ‘Miss Rwanda 2021’

IMYIDAGADURO
Sangiza iyi nkuru abandi

Mu birori bya nyuma byo gutangaza Nyampinga w’u Rwanda,Ingabire Grace winjiye mu irushanwa ahagarariye Umujyi wa Kigali,ni we wambitswe ikamba rya ‘Miss Rwanda 2021’.

Mu batorewe kumugaragira,Igisonga cya Mbere yabaye ni Akaliza Amanda wari nimero 01, naho Igisonga cya Kabiri yabaye Umutoni Witness wari nimero 28.

Miss Ingabire yambitswe ikamba asimbura Nishimwe Naomie wari umaze umwaka aryambaye. Yegukanye ikamba mu birori byabereye muri Intare Conference Arena kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2021.

Irushanwa rya Miss Rwanda ryiyandikishijemo abakobwa 413. Bakuwemo 37 bahagararira Intara n’Umujyi wa Kigali, hanyuma hatorwa 20 bajya mu mwiherero,20 bakuwemo 10 bagera mu cyiciro cya nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published.