Imyitwarire ya Harmonize yateranyije umwana na nyina

IMYIDAGADURO
Sangiza iyi nkuru abandi

Umuhanzi w’icyamamare mu gihugu cya Tanzania no muri Afurika nzima,Harmonize,bisa n’aho imyitwarire ye yamaze gutera urunturuntu hagati y’uwari umukunzi we Frida Kajala Masanja n’umukobwa we.

Mu butumwa bwashyizwe hanze na Rayvanny,bwoherezwaga hagati ya Harmonize na Paula,umukobwa wa Frida Kajala wahoze akundana na Harmonize, bugaragaza ko uyu Harmonize yabateretaga bose.

Muri ubu butumwa kandi byagaragaye ko uyu muhanzi Harmonize yahanahanaga amafoto y’ubwambure n’uyu mukobwa wa Kajala, agamije kumushishikariza ubusambanyi.

Mu minsi yashize ni bwo umwuka utari mwiza watutumbye hagati y’abanyamuziki bo muri Tanzaniya;Rayvanny na Harmonize. Uru runturuntu rukaba rwazamutse nyuma y’uko Harmonize ashinje Rayvanny amakosa yo kuba atereta umukobwa w’umugore bigeze kuba mu munyenga w’urukundo Kajala.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Rayvanny yasangije abamukurikira ubutumwa bw’uruhererekane Harmonize yandikiranye n’umukobwa w’uwahoze ari umukunzi we Kajala amutereta. Ubu butumwa bwari buri kumwe n’amashusho Harmonize yohererezaga uyu mukobwa bugaragaza uburyo Harmonize yashishikarizaga uyu mukobwa amubwira ko nta kintu na kimwe cyaryoha kurusha gukora imibonano mpuzabitsina kandi amwizeza ko azi kuyikora neza ku buryo uyu mukobwa azishima cyane.

Rayvanny akimara gusakaza ubu butumwa yahise yandika ko biteye isoni bikaba n’igisebo    gikomeye kuri Harmonize kubona atinyuka agatereta umwana na nyina icya rimwe.

Paula uvugwaho guca inyuma nyina umubyara,afite imyaka 18 y’amavuko akaba yiga mu mashuri yisumbuye.

Harmonize muri Gashyantare ya 2020 nyuma yo gutandukana n’umugore we babanaga, yagaragaje Kajala nk’umukunzi we gusa ntibyarambye kuko bamaranye amezi 2 gusa.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere taliki ya 12 Mata 2021,yashyize hanze indirimbo ‘Vibaya’ avuga ko yayihimbiye Frida nubwo batakiri mu rukundo akomeza amusaba ko yamubabarira ntazigere yerekana ubwambure bwe kuko n’ubundi ntacyo byahindura ku wo ari we.

Leave a Reply

Your email address will not be published.