Imvura yongeye kwibasira ibikorwaremezo mu duce dutandukanye tw’igihugu

MURWANDA
Sangiza iyi nkuru abandi

Mu ijoro ryo kuwa 22 rishyira 23 Nzeri 2020, imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yaraye isenye ibikorwaremezo mu turere dutandukanye tw’u Rwanda.

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEAMA), iyi mvura yateye ibiza byakomerekeje abantu 3, bisenya inzu zirenga 50, byangiza hegitari 60 z’imyaka ndetse n’ibindi bikorwa remezo.

Mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru, Umunyamabanga Uhoraho muri MINEAMA, Olivier Kayumba yavuze ko iyo mvura yangije ibintu binyuranye mu karere ka  Rubavu, Nyamagabe,Rulindo, Nyaruguru, Nyamasheke, Karongi, Rusizi ndetse na Nyanza, ariko uturere twibasiwe cyane tukaba ari Rubavu na Rulindo.

Hagendewe ku bipimo by’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’Ikirere(Meteo Rwanda) bigaragaza ubwinshi bw’imvura yitezwe, MINEAMA iragira inama abaturage yo kuzirika ibisenge by’inzu bigakomera, gufata amazi y’imvura hifasgishijwe imireko, ibigega n’ubundi buryo bushoboka.

Mu kwezi kwa Mata uyu mwaka, imvura nk’iyi yasenye amazu 15 mu kagari ka Cyabagarura ko mu murenge wa Musanze ho mu karere ka Musanze.

Umuyaga watwaye ibisenge by’inzu
Hari aho amazi yarengeye imyaka

Leave a Reply

Your email address will not be published.