Impamvu covid-19 yiyongera cyane muri Afrika.

KORONAVIRUSI
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswe na MUTABAZI Fidele

Kuwa 07 Nyakanga 2020

Ishami ry,umuryango w’abibumbye ry’ita ku buzima agashami ka Afurika gatangaza ko kugeza ubu umubare w’abapfa n’abandura icyorezo cya Colonavirus muri Afurika uri kwiyongera cyane.

Ubumuri Afurika harabarirwa abagera ku 492,000 bamaze kugaragarwaho iki cyoreszo,muri bo abarenga 11,000 yarabahitanye, naho abarenga 237,000 barakize nkuko Kaminuza ya Johns Hopkins imaze kubitangaza.

Bumwe mu buryo iki cyorezo kiri gukwirakwira:

Imibare rusange, kugeza ubu abanduye muri Afurika babarwa nk’umubare ukiri hasi ugereranyije nabari ku isi yose, ariko umuvuduko w’ubwandu mu bihugu bimwe na bimwe by’Afurika bigaragara ko uzzamuka ubutitsa.

N’ubwo hashize hafi iminsi 100 ngo muri Afurika haboneke abarwayi bagera  ku bantu 100,000 banduye covid-19, byafashe iminsi 18 yonyine gusa kugira ngo uwo mubare ube wikube kabiri ugere ku banduye 200,000 nawo wikuba kabiri bagera kuri 400000 mu minsi 20 yakurikiyeho.

Uku iyi mibare igenda yikuba mu gihe gito cyane, bituma Afurika nayo igenda isingira bimwe mu bihugu bimaze kuzahazwa n’iki cyorezo cyane kubera ko bimwe mu bihugu byinshi bya Afurika, ubwandu buri gukwirakwira cyane hagati mu baturage nkuko OMS ibitangaza.

Ibi rero usanga bibera urujijo bamwe mu bayobozi bwo kumenya nyir’izina ahantu hose ubwandu bwaba buherereye bigatuma bukwirakwira cyane.

Bimwe mu bihugu bwa Afurika bimaze kuzahazwa n’iki cyorezo harimo Afurika y’epfo ndetse na Misiri byihariye abagera kuri 60% by’abanduye bashya mu mpera z’ukwezi gushize.

Kugeza ubu Afurika y’epfo iyoboye mu kugira umubare munini w’abanduye naho Misiri yo ikaba ariyo ifite umubare munini w’abahitanwe nayo.

Umubare w’abanduye muri Afurika y’epfo wiyongereye cyane nyuma yaho mu ntangiriro y’ukwezi kwa gatanu badohoye amabwiriza ya ‘Guma mu rugo’.

Raporo iherutse gutangazwa n’ishami rya OMS  ryo muri Afurika, ivuga ko ibihugu 10 gusa byihariye abarenga 80% by’abamaze kwandura bose bo muri Afurika.

Dr Githinji Gitahi, uyobora Amref Health Africa, ikigo kigenga gikora kubijyanye n’ubuzima, atangaza ko ubwandu muby’ukuri buri hejuru y’ubutangazwa kubera ko n’ubwo imibare iboneka atariyo yanyuma ko bishobora kuba biterwa no kuba muri rusange hari ubushobozi buri hasi bwo gupima mu bihugu bimwe na bimwe bya Afurika.

Ikindi hirya no hino muri Afurika kubera ubukene bw’ibihugu bifata ibipimo bicye ari nako babona umubare uri hasi w’abanduye iki cyorezo.

Afurika y’epho,MIsiri na Nigeria nibyo bihugu byugarijwe kurusha ibindi kuri uyu mugabane

Leave a Reply

Your email address will not be published.