Imodoka rusange zitwara abagenzi bicaye zemerewe gutwara 100%

MURWANDA
Sangiza iyi nkuru abandi

Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri ‘Village Urugwiro’ kuri uyu wa 12 Ukwakira 2020 iyobowe na Perezida Kagame, yemeje imyanzuro mishya ireba ingendo mu modoka rusange n’indi irebana n’inama zihuriza abantu hamwe.

Guhera ubu, imodoka rusange zitwara abantu bicaye zemerewe gutwara 100% naho izitwara abicaye n’abahagaze zo zigatwara 100% by’abicaye na 50% by’abahagaze hagendewe ku mubare w’abo zisanzwe zemerewe gutwara. Ibi RURA izabitangaho ubusobanuro n’amabwiriza arambuye.

Abitabira inama ntibazongera gusabwa icyemezo cy’uko bipimishije Coronavirus, ariko abategura inama bagomba gukomeza kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima harimo kutarenza 50% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira.

Abaturage barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus harimo kwambara agapfukamunwa, guhana intera no kunoza isuku bakaraba intoki. Izi ngamba zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.

Zimwe mu ngamba zavuguruwe

Leave a Reply

Your email address will not be published.