Ikipe ya Rayon Sports yabonye umuyobozi mushya

IMIKINO
Sangiza iyi nkuru abandi

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2020, abanyamuryango ba Rayon Sports batoye Komite nshya igiye gusimbura iy’inzibacyuho yari imaze iminsi 30 iyoboye iyi kipe.

Umuyobozi mushya wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele, asimbuye Murenzi Abdallah wari uyoboye komite y’inzibacyuho akaba azayobora manda y’imyaka ine we na Komite nshya.

Uyu mugabo w’imyaka 54, akomoka mu karere ka Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda. Afite impamyabumenyi ya Master’s muri ‘Business and administration’, akanagira impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu mategeko.

Uwayezu yayoboye ikigo kigenga gicunga umutekano w’abantu n’ibintu cya RGL Security Company. Ntiyakunze kugaragrara mu mupira w’amaguru ariko ngo ni umukunzi w’akadasohoka w’iyi kipe agiye kuyobora.

Uretse iyi Komite nshya, abanyamuryango ba Rayon sports banatoye amategeko azagenga umuryango wa Rayon Sports.

Leave a Reply

Your email address will not be published.