Ikigega IMF Cyemereye u Rwanda akayabo kangana na 109,400,000$

KORONAVIRUSI MURWANDA POLITIKI UBUKUNGU
Sangiza iyi nkuru abandi

Kuruyu wakane ikigega mpuza mahanga k’imari IMF kageneye uRwanda inguzanyo ingana n’akayabo k’amadorali y’amanyamerika miliyoni ijana n’ikenda n’ibihumbi magana ane, akangana na Miliyaridi hafi 105 z’amafaranga y’uRwanda

Aya mafaranga azifashishwa mubikorwa bitandukanye , birimo ingaruka ziterwa n’icyorezo cya Koronavirusi gikomeje kwibasira isi. n’inguzanyo uRwanda rwemerewe ubwo kumunsi wejo inama y’ubutegetsi y’iki kigega yateranye ikagaragaza ko aya mafaranga bikwiye ko yoherezwa m’u Rwanda mukwifashishwa agakemura ibibazo ndetse n’ingaruka zikomeje guterwa n’icyi cyorezo m’u rwanda

Hashingiwe kandi n’ingaruka m’ubukungu nazo zikomeje kwiyongera kurwego mpuza mahanga, IMF ikaba igaragaza ko aya mafaranga azashigikira imbaraga ndetse n’ingamba igihugu cyashoye mubigendanye no gukumira COVID-19. ibi byose rero hitezwe ko biza koroshya ingaruka z’ubukungu icyi cyorezo cyari gutera murwanda.

Umuyobozi wungirije wa IMF Tao Zhang, akaba avuga ko ingaruka z’icyorezo COVID-19, zanyeganyeje ubukungu ndetse n’umuvuduko by’urwanda bigendanye kandi n’ingamba zangombwa igihugu cyafashe. akaba akomeje avuga ko iyi nkunga izafasha mukugabanya igitutu COVID-19 , ikomeje gushyira k’ubucuruzi, ubukerarugendo ndetse n’ububiko bw’amafaranga y’amahanga akenerwa mw’ivunjisha kandi ngo iyi nkunga izatanga ubushobozi bukenewe mugushaka ibikoresho byifashishwa m’urwego rw’ubuvuzi, kandi no gufasha ingo ndetse n’ibigo byagizweho ingaruka nibi bibazo.

Ikigega IMF kandi kigaragaza ko gikomeje gukurikiranira hafi uko uRwanda rwitwara muribi bibazo kandi kikaba kiteguye gutanga inama zose zikenewe zangombwa muguhashya iki cyorezo. ndetse n’ingaruka zacyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.